Gasabo:Abana bane bavukana bava ku ishuri bagahita bafata umuhanda bajya gusabiriza

  • admin
  • 08/05/2019
  • Hashize 5 years

Abana bane bavukana b’uwitwa Nsengiyumva Jean Claude wo mu murenge wa Rusororo akagari ka Kabuga ya mbere mu mudugudu wa Kabutare, batawe n’umubyeyi wabo ariwe nyina,none basigaye birirwa bashakisha ibyo kurya iyo bavuye ku ishuri kuko babuze ibi batunga dore ko na se ubu arwaye ndetse ari n’umukene atabasha kubabonera ibyabatunga.

Aba bana bavuga ko se yitwa bahisemo gufata umuhanda bagenda bashakisha ubufasha kuko bagerageje kujya ku murenge wabo wa Rusororo kwaka ubufasha,barabubura bahitamo kujya bagenda basaba aho bageze hose.Ibyo babikora iyo batagiye kwiga muri week-end.

Baganira n’umunyamakuru wa Muhabura.rw bamubwiye ko iyo babonye uwo basaba akabaha amafaranga bahita bagenda bakayahahamo ibyo kurya.

Bakomeza bagira bati”Icyo twifuza ni uko twabona umubyeyi wacu(nyina) tukabana”.

Gusa bavuga ko batajya kwa nyirakuru kuko ntabyo kurya bahabona ndetse batanabasha no kwiga kubera ko ari umukene.Ariko bibaye byiza bakabona undi mugira neza wabajyana babyemera kuko no kubana na se bumva bibabngamiye kubera ko ari umusinzi.

Nyuma y’uko abo bana bamaze kubwira umunyamakuru wa Muhabura.rw iby’ibyagahinda kabo,hari umugiraneza witwa Twagirayezu Eustache ucururiza Resitora i Remera hafi ya gale, yabafashije akabaha ibyo kurya kuko bari bashonje.

Nyuma yahise abajyana ku murenge wa Remera ageze muri Rond Point yo mu giporoso ahasanga umupolisi wari uhari amutekerereza uko ikibazo giteye,bahita bajyana ku biro by’umurenge wa Remera bahageze bahasanga umwe mu bashinzwe umutekano (DASSO) bahita babaha imodoka ishinzwe operation nibwo bahise bajyanwa mu murenge wa Rusororo aho bakomoka.

Twagirayezu ati”Twaragiye tugeze ku murenge tubaha dasso nawe abaha uwushinzwe oparation ahita abashyira mu modoka abajyana ku murenge w’iwabo wa Rusororo.Ubu abana bageze iwabo nta kibazo”.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera,Kalisa Jean Sauveur,yabwiye Muhabura.rw ko abo bana atababonye ariko avuga ko ibibazo nk’ibyo bakunda guhura nabyo ariko ko bahita babicyemura kuko bafite imodoka ihita yifashishwa mu kugeza abantu aho baturutse iyo bahazi.

Ati“Si ubwa mbere duhuye n’ibibazo nk’ibyo.Iyo tubashyikiriye kuko dufite imodoka y’umurenge bakatubwira umurenge baturukamo,duhita tubagezayo tukabashyikiriza ubuyobozi bwawo”.

Iki kibazo ubuyobozi bw’umurenge wa Rusororo buvuga ko butakizi.Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo,Fred Uwayezu aganira na Muhabura.rw yavuze ko abo bana atari yababona ariko ko bazabegera bakabafasha.

Ati“Ibyo biroroshye bazatwegere tuzabagira inama.Tuzabagira inama kandi tunabafashe.urumva ko bafite ikibazo kidasanzwe kandi kirumvikana kuko urumva umubyeyi wabo umwe ararembye undi yarabataye.Ubwo tuzabahuza n’umugoroba w’ababyeyi mu mudugudu tukajya tubakurikirana umunsi ku munsi”.

Abo bana uko ari bane,babiri biga ku kigo cy’amashuri abanza cya Masaka.Umukuru muri bo witwa Umutoniwase Deborah yiga mu mwaka wa gatandatu,uwumukurikira witwa Sympatic yiga mu mwaka wa gatanu.Naho uwa gatatu ntabwo yiga kuko akiri muto ndetse n’undi wa kane ufite nk’imyaka ibiri uba ahetswe na mukuru we.Uyu bavuga ko ari uwa nyina wabo ariko nawe ko yigendeye ubu yibera ku Gisenyi.


Bavuga ko amafaranga baba bahawe n’abagiraneza bayatahana bagera mu rugo bakayahahamo ibyo kurya ndetse n’amakaye n’amakaramu
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/05/2019
  • Hashize 5 years