Gasabo: Yapfuye agwiriwe n’ikirombe yibagamo gasegereti
- 09/12/2016
- Hashize 8 years
Minani Selvirien yapfuye ubwo yacukuraga gasegereti mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo. Uyu mugabo yagwiriwe n’ikirombe ubwo yibaga ariya mabuye ahasanzwe haracukura kompanyi yitwa Crystal Mining Trading Company ariko hafunzwe.
Polisi ikorera muri ako gace ivuga ko mu ma saa kumi z’umugoroba wo ku italiki 6 Ukuboza, aribwo yagiye mu kirombe , nyuma y’iminota mike gitangira kuriduka kiramutwikira.
Avuga kuri iyo mpanuka, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali , Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yasobanuye ko Polisi yabonye amakuru yayo ihita igera aho byabereye, ifatanya n’abaturage gutaburura umubiri wa Minani wajyanywe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma.
SP Hitayezu yagize ati:” Kompanyi yacukuraga muri iki kirombe yari yaragifunze mu rwego rwo kugikorera ibisabwa ngo kibashe gucukurwamo; uyu mugabo rero yagiyemo ashaka kwiba amabuye bimuviramo impanuka nk’iriya, niyo mpamvu tugira abantu inama yo kureka ibikorwa nk’ibi bifit ingaruka ku buzima bwabo no ku bidukikije, aho byanduza amasoko y’amazi kandi bigateza inkangu no gutwarwa k’ubutaka”
Yongeyeho ati:”Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro si ikintu gikorwa na buri wese, bisaba ubumenyi bwabyo kuko iyo bukozwe nabi, biteza impanuka zirimo n’izihitana ubuzima bw’abantu, niyo mpamvu ari akazi gasaba ubumenyi n’ibikoresho bihagije.”
Yavuze kandi ko uretse izo mpanuka ziterwa no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, binatera iyangirika ry’ibidukikije bitewe n’uko iyo bacukura amabuye ahantu hari hasanzwe hari ishyamba bisaba kubanza kuritema.
Yacuze ati:”Aba bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko usanga nta ngamba zo kwicungira umutekano bafata, ugasanga bagwiriwe n’ibirombe, mbese kubera ko nta bumenyi bwo gucukura amabuye y’agaciro baba bafite, usanga nta n’ingofero zabugenewe zo kubakingira impanuka baba bafite.”
Yasabye abaturage ko buri gihe batungira agatoki inzego zibishinzwe abantu bishora mu bikorwa nk’ibi bitemewe n’amategeko, kugirango hirindwe ko hari abantu bakomeza kuhaburira ubuzima, anongeraho ko uretse n’ibyo kandi ubucukuzi nk’ubu bugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Abaturage bibukijwe ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zo kurengera ibidukikije, muri zo harimo ishyirwaho ry’agashami gashinzwe kurengera ibidukikije (Environmental Protection Unit-EPU) , abasobanurira ko inshingano nyamukuru zako ari ukurengera ibidukikije birimo amashyamba n’ibindi binyabuzima bitandukanye, kwigisha no gukangurira abaturage ingaruka zo kubyangiza ndetse no gushyira mu bikorwa amategeko yo kubirengera.
Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, buhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw