Gasabo : Umugabo yakubiswe n’inkuba ari kuganira na mugenzi we ahita yitaba Imana

  • admin
  • 01/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umugabo witwa Sylvain Gakuru w’imyaka 37 y’amavuko wo mu mudugudu wa Bucyemba, Akagari ka Bwiza, Umurenge wa Ndera, yaraye akubiswe n’inkuba ari mu murima aganira na mugenzi we nawe ahita agwa ighumure,ariko nyuma aza kuzanzamuka abara inkuru y’ibyabaye.

Umuturage wabyiboneye imbona nkubone witwa Vestine niwe wagerageje gutabaza basanga Gakuru yamaze kwitaba Imana ndetse na mugenzi we witwa Ndikubwinama yataye ubwenge.

Mu gihe inkuba yabakubitaga barimo kuganira Ndikubwimana akagwa igihumure nyma amaze kuzanzamuka yabwiye abantu ko barimo baganira, inkuba ikabakubita.

Felix Kayihura,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera yabwiye umunyamakuru ko nyakwigendera yari arimo ahinga aganira na Ndikubwimana wari hakurya y’akagezi gato gatandukanya imirima yabo.

Ngo Ndikubwimana yavuze ko yagiye kubona abona hazamutse akotsi ibindi yabimenye azanzamutse kuko nawe yaguye igihumura agata ubwenge.

Nyakwigendera Gakuru Sylvain yari afite umugore n’abana batatu, akaba yarahise ashyingurwa.

Gitifu Kayuhura agira inama abaturage yo kwirinda kujya bavugira kuri telefoni imvura iri kugwa cyane cyane ahantu hatari mu nzu, abasaba kwirinda kujya bugama mu nsi y’ibiti n’ahandi habateza akaga.

Si aha mu murenge wa Ndera inkuba yibasiye honyine,kuko amakuru agera kuri Muhabura.rw ni uko no mu murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo n’aho inkuba yakubise amatungo (ingurube ebyiri ) z’umuturage nayo arapfa.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/09/2019
  • Hashize 5 years