Gasabo na Ngoma mu turere tuza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana basambanyijwe mu mezi 5 ashize

  • admin
  • 11/05/2018
  • Hashize 6 years

Igenzura ryakozwe kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza Werurwe uyu mwaka hakirwa ibirego bijyanye n’abana b’abakobwa basambanyijwe ndetse bagafatwa ku ngufu byagaragaye ko Gasabo na Ngoma aribwo burere buza ku isonga mu kugira umubare munini w’abo bana. Gusa ngo hari n’abatinya kuba batanga ibirego bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ibi n’ibyavuye mu nama yabaye Kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi yateguwe n’impuzamiryango CLADHO ihuriyemo abashinzwe uburezi mu Turere twose tw’igihugu n’izindi nzego zifite mu nshingano kwita ku burenganzira bw’umwana, aho Mukamana Beline Umukozi wa RIB, yavuze ko ibirego bakiriye bishobora kuba ari bike ugereranyije n’uko ikibazo gihagaze.

Mukamana Beline yagize ati “Muri Mata 2018 ubugenzacyaha bwakiriye ibirego 222 by’abana basambanyijwe. Abaje gutanga ikirego batwite cyangwa se baramaze kubyara ni 45. Abaje kurega barafashwe ku ngufu bikabaviramo gutwara inda ariko barengeje imyaka 18 ni bane. Icyakora abaza gutanga ikirego ni bake nta n’ubwo bageze kuri 1/5 cy’ibibazo bibari.”

Yakomeje avuga ko hari abatinya kurega bavuga ko baba baratinze , ashishikariza abafashwe ku ngufu kujya batanga amakuru.

Ati“Iki cyaha ni icyaha gikomeye gisaza nyuma y’imyaka 10, ariko hari n’umushinga w’itegeko uvuga ko nacyo kitazajya gisaza kikamera nk’ibyaha bya jenoside.”

Mukamana yagize ati “Ni urugamba tugomba gufatanya tukarwana. Hari uza gutanga ikirego arega umuntu uri Nyagatare akagitanga i Kigali wamubwira uti ‘ikirego gitangwa aho icyaha cyakorewe’ ati ‘nta tike mfite ijyayo’, cyangwa ukabona umwana w’imyaka 16 yizanye gutanga ikirego nta muntu mukuru umuherekeje n’ibindi.”

Sekanyange Jean Léonard Umuyobozi wa CLADHO, akaba n’umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Rwanda, yavuze ko gusambanya abana bimaze kuba nk’icyorezo kuko bitewe n’ubushakashatsi bwakozwe bwasanze abana basambanywa n’abantu bakuze.

Sekanyange yagize ati “Natwe nk’imiryango itari iya Leta twiyemeje gufatanya n’inzego za Leta kugira ngo turwanye iki kintu kimeze nk’icyorezo cyagaragaye mu bana bacu. Ubushakashatsi bwakozwe na CLADHO bwagaragaje ko abasambanya bariya bana, abenshi ari abagabo bakuru.”

Yakomeje avuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu guhana abasambanya abana cyane cyane barwanya ababyeyi bahishira abanyabyaha.

Mupenzi Antoinette,Umushinjacyaha ukorera ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge, yavuze ko ikibazo cyo gusambanya abana gihangayikishije kuko aho kugira ngo kigabanuke ahubwo gikaza umurego.

Mupenzi Antoinette yagize ati “Ikibazo aho kugira ngo kigabanuke ahubwo kigenda gifata indi ntera. Guhera mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa gatatu 2018, Akarere ka Ngoma niko kaza ku isonga kuko hakiriye dosiye 372, hagakurikiraho Gasabo yakiriye dosiye 329.”

Mu Karere ka Kicukiro hatanzwe ibirego by’abana basambanyijwe ni 12, bibiri byo gufata ku ngufu hamwe n’ibirego 3 by’abatwite. Gasabo hatanzwe ibirego by’abana basambanyijwe ni 14 hamwe n’ibindi 6 by’abafashwe ku ngufu, Nyarugenge hatanzwe ibirego by’abana basambanyijwe ni 11, hamwe n’umwana umwe watanze ikirego atwite.

Mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba hatanzwe ibirego by’abana basambanyijwe 13, bibiri by’abana batwite hamwe na bibiri by’abafashwe ku ngufu.

Mu mwaka wa 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17 500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri nk’uko Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yabitangaje.

Chief Editor

  • admin
  • 11/05/2018
  • Hashize 6 years