Gasabo: Afunzwe acyekwaho kugerageza guhotora umwana uragiye ihene, maze akaziba

  • admin
  • 18/01/2017
  • Hashize 7 years
Image

Habarurema Vincent afunzwe acyekwaho kugerageza guhotora umwana uri mu kigero cy’imyaka 11 y’amavuko, hanyuma akiba ihene 15 yari aragiye mu murenge wa Ndera, ho mu karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu gitondo cyo ku itariki 15 uku kwezi; Habarurema yasanze uwo mwana aho yari aragiye ihene mu kagari ka Kibenga, aramuniga, ndetse amukubita ikintu mu mutwe; hanyuma amaze kwizera ko amwishe; yiba izo hene.”

SP Hitayezu yakomeje agira ati,”Ubu bwinjiracyaha bwo kwica bumaze kumenyekana, uwo mwana yajyanwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK). Polisi y’u Rwanda yafatanyije n’izindi nzego gushaka ucyekwaho gukora icyo cyaha. Yafatiwe mu kagari ka Gasanze, mu murenge wa Nduba ku munsi ukurikira uwo acyekwaho gukora iri bara.”

Yavuze ko afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nduba; naho uwo mwana akaba akomeje kuvurwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yashimye abaturage ku ruhare rwabo mu ifatwa rya Habarurema; aha akaba yaragize ati,“Kubimenya vuba byatumye ucyekwaho gukora ibyo byaha afatwa bidatinze. Ibi bishimangira, kandi bigaragaza akamaro ko gutangira amakuru ku gihe.”

Yongeyeho ko Habarurema yafatanwe ihene icyenda muri 15 acyekwaho kwiba; kandi ko yasanganywe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80 yagurishije esheshatu zibura.

SP Hitayezu yavuze ko izo hene icyenda n’ayo mafaranga byashyikirijwe ababyeyi b’uwo mwana.

Yakanguriye abantu kureka gutega amaramuko ku kwiba cyangwa ku bindi bikorwa binyuranije n’amategeho; ahubwo bagakora ibyemewe n’amategeko kugira ngo biteze imbere, bateze imbere imiryango yabo, ndetse n’igihugu muri rusange.

Habarurema nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’icyibwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 302 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe ubujura, byateye indwara cyangwa kubuza umuntu kugira icyo yikorera ku buryo budahoraho, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Ivuga kandi ko iyo kiboko cyangwa ibikangisho byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma umuntu atagira icyo yikorera cyangwa byateye kubura burundu umwanya w’umubiri, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Naho iyo kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe nta gitekerezo cyo kwica ariko bigatera urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.src: RNP

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/01/2017
  • Hashize 7 years