Gasabo: Abasore batatu bishe umukobwa nyuma yo kumusambanya

  • admin
  • 05/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,umukobwa uri hagati y’imyaka 18 na 20 yasanzwe yapfiriye mu murenge wa Gatsata akagari ka Nyamabuye,yishwe nyuma yo gusambanywa kuko hari abasore batatu basanzwe iruhande rwe kandi nabo ubwabo bari gushinjanya ku byerekeranye n’urupfu rwe.Gusa uwo mukobwa aho yakomotse ntabwo hazwi kuko nta cyangobwa na kimwe yasanganywe.

Umunyamakuru uri aho byabereye aravuga ko abasore batatu bafatiwe hafi y’umurambo w’uyu mukobwa mu gashyamba kari hafi y’aho bita Mukiderenka.Umurambo w’uyu mukobwa nta cyangombwa na kimwe bawusanganye bityo akaba atahise amenyekana umwirondoro.

Ntiyamira Faustin Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Gatsata yabwiye umunyamakuru ko nyakwigendera yari mu kigero cy’ imyaka 20 yongeraho ko bagiye kuhashyira amarondo bakanakuraho ibihuru bakoresheje umuganda kugira ngo birinde ko hari abantu bakwihishamo.

Ntiyamira yakomeje avuga ko umurambo w’ uyu mukobwa basanzwe wambaye ubusa nk’ ikimenyetso cy’ uko yafashwe ku ngufu. Gusa ngo hari abafashwe bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.

Ntiyamira yagize ati “Yari mu kigero cy’ imyaka hagati ya 18 na 20 kuko nta byangombwa twamusanganye. Twasanze yapfuye ariko hari abantu batatu bakekwa ko aribo babikoze twabohereje kuri polisi kugira ngo ibakurikarane ibabaze imenye niba aribo babigizemo uruhare.”

Avuga ko ibimenyetso by’ibyuma biri ku mubiri we bigaragaza ko yasambanyijwe agahita yicwa.

Abasore batatu bafatiwe hafi y’umurambo we buri wese ngo yariho ashinja mugenzi we ko ari we wishe uyu mukobwa. Bahita batwarwa na DASSO ngo bashyikirizwe inzego zibishinzwe.

Kugeza saa yine z’igitondo, umurambo w’uyu mukobwa wari ukiri aho ibi byabereye hategerejwe Police yabugenewe mu gukusanya ibimenyetso ngo ihawuvane.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/06/2018
  • Hashize 6 years