Gareth Bale yamaze kwesa umuhigo yari yitezweho n’Igihugu cye

Gareth Bale yamaze kwerekana itandukaniro hagati ye n’abandi bakinnyi bari bitezwe guheka amakipe yabo muri EURO 2016, akaba amaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa.

Bale kuri ubu Yamaze no gukuraho agahigo ko gutsina ibitego byinshi kuri kufura (free kick) mu irushanwa rimwe. Ako gahigo kari gafitwe na Zinedine Zidane, Michel Platini na Thomas Hassler. Ikipe ye byatumye irangiza iyoboye itsinda rya B aho iri imbere y’abakeba, Ubwongereza, Gareth Frank Bale akaba yaravutse kuwa 16 Nyakanga 1989. Yavukiye mu mujyi wa Cardiff mu gihugu cya Wales. Afite uburebure bureshya na metero 1.83. Uyu rutahizamu usanzwe ukinirira ikipe ya Real Madrid, ni we ufite agahigo ko kuba ari umukinnyi w’ umupira w’amafuru waguzwe amafaranga menshi mu mateka y’isi. Ibitangazamakuru byo muri Espanye na Real Madrid batangazako yaguzwe milliyoni 77 z’amapawundi zingana na 91 z’amayero. Ibyo mubwongereza bivuga ko yatanzweho miliyoni 85.3 z’amapawundi zingana n’ 100 z’amayero. Ibi bikaba bituma aza imbere ya Christiano Ronaldo waguzwe 80 z’amapawundi zingana na 94 z’amayero

Bale amazes gutsinda ibitego bitatu mu mikino itatu. Ibi bikamugira umukinnyi urasha abandi gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa. Ari imbere ya Dimitri Payet( france), Romelu Lukaku(Ububiligi), Alvaro Morata (Espanye) na Bogdan Stancu (Romania) bo bafite bibiri buri umwe. Ibi kandi bigendana n’uko ikipe ye ari iyambere mu kugiraimbuzandengo y’ibitego byinshi muri buri mukino. Kuri ubu ni ibitego bibiri buri mukino kuko bamaze gutsinda bitandatu mu mikino itatu. Uyu mwanya bawuhuriyeho na Espanye imaze gutsinda bine m mikino ibiri.

Ikindi ni uko mugenzi we Aaron Ramsey ari we umaze gutanga imipira myinshi ivamo ibitego kurusha abandi muri iri rushanwa. Amaze gutanga ibiri akaba ari imbere ya Nemanja Nikotic, Simone Zaza, Tamas Preskin, Thomas Muenir n’abandi bo bamaze gutang umupira umwe.


Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe