Gareth Bale yagarutse ku rutonde rw’intwaro Zidane azifashisha mu gusezerera Roma

  • admin
  • 07/03/2016
  • Hashize 8 years

Bale wagaragaye akina iminota 14 mu mukino Real Madrid yatsindagamo Celta Vigo 7-1, umutoza we Zidane yatangaje ko azaba akoreshwa ku mukino barakiramo AS Roma I Santiaga Bernabeu mu mukino wo kwishyura wa UEFA Championsleague

Bale yari ufite ikibazo cy’imbwana (calf Muscle) yagiriye mu mukino wa shampiyona wabahuje na Sporting Gijon kuwa 17 Mutarama. Kuri ubu afite impuzandengo y’igitego kimwe n’ibice mu mikino ya shampiyona. Ngo asatanga umusanzue mu guha akazi ba myugariro ba AS Roma maze bitumen batishyura ibitego 2 batsindiwe murugo Ral kandi ishobora kugarura Toni Kroos, Luka Modric na Marcelo batari bameze neza ku mukino wo muri weekend. Nyuma y’umukino umutoza we Zinedine Zidane yagize ati ” Bale yishimye kuko yongeye gukora akazi nyuma igihe kitari gito. Tuzamubona ku mukino wa Roma kandi ndakeka azaba ameze neza. Bale yabwiye urubuga rwa Realmadrid.com ko yishimye ngo ni iby’igiciro kuza uvuye mu bihe bukomeye ukazana insinzi.

Rutahizamu Karim Benzema we aracyashidikanywaho kuburyo birikuvugwa ko umwana muto cyane Borja Mayoral ashobora kongera guhabwa amahirwe. Zidane akeneye abakinnyi bafite inararibonye kuko intego ari ukukora Undecima igikombe cyo 11 cya UEFA Championsleague ari nacyo gikombe cyonyine bafite amahirwe yo gutwara uyu mwaka.

Roma nayo ije I Madrid ifite icyizere kuko umukino uheruka yatsinze Fiolentina 4-1. Byatumye yegera umwanya wa gatatu . Muri ibyo bitego harimo n’icya Mohamed Salah umeze neza. Luciano Spaletti umutoza wa AS Roma ntiyashyize myugariro Antonio Rudiger ku rutonde kubera imvune. Naho Radja Nainggolan ukina hagati we arashidikanywaho mugihe Daniele De Rossi we adahari

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/03/2016
  • Hashize 8 years