Gambia:Nyampinga w’iki gihugu arashinja Perezida Yahya Jammeh ko yamufashe ku ngufu

  • admin
  • 26/06/2019
  • Hashize 5 years

Fatou Jallow, umukobwa w’imyaka 23 wegukanye ikamba ryo mu marushanwa akomeye y’ubwiza muri Gambia, yatangaje ko mu 2015 yafashwe ku ngufu n’uwari Perezida Yahya Jammeh.

Ubu bubaye ubundi buhamya bushya bushinja gufata ku ngufu abagore n’abakobwa Yahya Jammeh wavanywe ku butegetsi ku ngufu mu mwaka wa 2017.

BBCNews yagerageje kuvugana na Jammeh, ubu uba mu buhungiro muri Equatorial Guinea, kuri ibi birego.

Mu itangazo umuvugizi w’ishyaka rye yahakanye ibyo uyu mugabo aregwa.

Iri tangazo rya Ousman Rambo Jatta rigira riti “Nk’ishyaka n’abaturage ba Gambia barambiwe ibirego bidafite ishingiro bikomeje kuvugwa ku wari Perezida wacu”.

Uyu mugabo avuga ko Jammeh nta mwanya afite wo gusubiza kuri ibyo birego bibeshya, ko ari umugabo utinya Imana kandi wubaha abagore.

Nyampinga Jallow we yavuze ko yifuzaga ko Jammeh, w’imyaka 54, agezwa imbere y’inkiko.

Ati “Nagerageje kenshi guhisha iyi nkuru no kuyisiba ikava muri njye. Ariko mu kuri byarananiye, niyo mpamvu mpisemo kuvuga ubu, kugira ngo Yayha Jammeh yumve ibyo yakoze”.

Uyu mukobwa avuga yashakaga kubwira iyi nkuru ye urwego rwiswe ’Truth, Reconciliation and Reparations Commission’ (TRRC) rwashyizweho na Perezida Adama Barrow watsinze amatora.

Uru rwego rukora iperereza ku byaha byibasiye uburenganzira bwa muntu byakozwe ku butegetsi bwamaze imyaka 22 bwa Yahya Jammeh, harimo ubwicanyi, iyicarubozo no gufungwa binyuranye n’amategeko.

Jammeh yavanywe ku ngufu ku butegetsi mu kwezi kwa mbere kwa 2017 ubwo ibihugu by’akarere byoherezaga ingabo nyuma yo kwanga kurekura ubutegetsi nk’uko yabisabwaga n’abaturage.

Yanze gushyingirwa

Fatou Jallow avuga ko yari afite imyaka 18 ubwo yahuraga na Jammeh mu 2014 amaze gutsinda irushanwa ry’ubwiza rizwi cyane muri Gambia.

Avuga ko perezida Jammeh yitwaye nk’umubyeyi akamugira inama, akamuha impano n’amafaranga ndetse anategeka ko iwabo mu rugo rw’uyu mukobwa bahageza amazi meza.

Mu mugoroba wo gusangira wateguwe n’abafasha ba Perezida, avuga ko Jammeh yasabye umuryango w’uyu mukobwa kumumushyingira. Uyu mukobwa ariko avuga ko yabyanze.

Nyuma yaje gutumirwa mu muhango w’idini ku rugo rwa Perezida ngo ahaseruke nka ’Miss’ watowe, ariko ahageze bamujyana kwa Perezida iwe bwite nk’uko abivuga.

Akurikije umujinya Jammeh yari afite kubwo kwanga ko amurongora ati “Nahise ntekereza ikigiye kumbaho”.

Jammeh ngo yamukubise urushyi maze aramufata amutera urushinge mu kaboko.

Ati “Yahise avanamo igitsina cye mu maso yanjye, arampfukamisha, anyambura ikanzu maze ankorera ibya mfura mbi”.

Miss yahisemo guhunga igihugu cye

Jallow avuga ko ibi birangiye yatashye maze akifungirana mu nzu iminsi itatu ubundi agahitamo guhita ahungira muri Sénégal ituranye na Gambia.

Ageze i Dakar muri Sénégal, Jallow yasabye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gufashwa. Hashize ibyumweru, yemerewe kurindwa ndetse ajyanwa muri Canada aho aba n’ubu.

Imiryango ya Human Rights Watch na Trial International ivuga ko Bwana Jammeh yari afite uburyo bwo guhohotera abagore, ndetse hari n’abo yari yarashyize ku rutonde bahembwa na Leta bitwa “protocol girls”.

Aba ngo bitwaga abafasha bo mu gutegura no gutunganya imihango runaka ariko ngo bari abo gukora imibonano mpuzabitsina na perezida cyangwa abantu be.

Gusa umwe mu bategetsi muri Gambia wemeye kuvuga adatangajwe umwirondoro we, yemeza ko yari azi amabi abera ku biro by’umukuru w’igihugu.

Ati “Abakora porotokole bari biganjemo abakobwa bahabwa aka kazi kugira ngo bashimishe ibyifuzo bya perezida”.

Jammeh yakundaga kenshi kujya iwabo ahitwa Kanila aho yari afite urugo

Uyu yemeza ko hari ubwo yabonye uriya mukobwa Jallow ku biro by’umukuru w’igihugu mu masaha akuze cyane.

Hari undi mukobwa wabwiye Human Right Watch (HRW) ko ubwo yari afit imyaka 23 yahawe akazi muri aba bakobwa akaza gutegekwa gusambana na Perezida Jammeh mu 2015.

Uyu mukobwa wasabye kudatangazwa umwirondoro, yavuze ko yamuhamagaje mu cyumba cye “maze atangira kunyambura ambwira ko ankunda, ko azankorera byose njyewe n’umuryango wanjye, ko kandi ibyo ntazabibwira uwo ariwe wese kuko nabona ingaruka”.

Akomeza agira ati”Nta mahitamo nari mfite. Uwo munsi yansambanyije nta no kwikingira”.

Byari ikuzo kuri bamwe

Undi mukobwa nawe utifuje gutangazwa umwirondoro wakoraga muri ’protocol’, nawe avuga ko bari bazi neza ko iyo hari uwo Jammeh ahamagaje nta kindi uretse kuba agiye gusambana nawe.

Yabwiye HRW ati “Bamwe barabishakaga. Bumvaga ari ikuzo kandi bakeneye n’ayo mafaranga”.

Uyu avuga ko mu 2013 ubwo yari afite imyaka 22, Bwana Jammeh yamuhohoteye bikomeye mu rugo rwe ruri ahitwa Kanila.

Ati “Ijoro rimwe, umwe mu bakozi be yarampamagaye ngo mukurikire, anjyana ku cyumba bwite cya Perezida. Mpageze ansaba kwiyambura”.

Yakomeje agira ati “Yambwiye ko nkiri muto kandi nkeneye kirengera, ko rero ashaka kumenaho amazi yo kundengera.”

Yahya Jammeh, ugaragara hano ari kumwe n’umugore we Zainab, yatsize amatora ane ya perezida, mbere yuko atungurwa agatsindwa ayo mu mwaka wa 2016

Nyuma yo kumusambanya iryo joro, ubwakurikiyeho ngo Jammeh yatangiye kumukoraho maze ararira, byatumye bamwirukana ku kazi ndetse n’amahirwe yo kwishyurirwa kaminuza yari yemerewe ntiyayabona.

Jallow avuga ko ashaka gufungura urubuga maze abagore bose bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gutsina bagafungura imitima yabo bakavuga.

Ati“Uko abantu bavuga ibyo banyuzemo ni ko baruhuka”.

Perezida Adama Barrow wa Gambia avuga ko bategereje raporo y’urwego TRRC kugira ngo batangire gusaba Equatorial Guinea kohereza Jammeh muri Gambia kubazwa ibyo ashinjwa.

JPEG - 44.6 kb
Yahya Jammeh, ugaragara hano ari kumwe n’umugore we Zainab, yatsize amatora ane ya perezida, mbere yuko atungurwa agatsindwa ayo mu mwaka wa 2016
JPEG - 62.5 kb
Iki ni igiceri Miss yahawe na Perezida Jammeh nk’impano
JPEG - 184 kb
Miss Jallow aha ni muri Canada aho yahise ahungira nyuma yo kuva muri Senegal ahunga iterabwoba ashyirwaho n’abashyigikiye Perezida Jammeh

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/06/2019
  • Hashize 5 years