Gakwaya Olivier aranyomoza amakuru avuga ko Rayon Sports Yacitsemo ibice bibiri

  • admin
  • 29/12/2016
  • Hashize 7 years

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports FC, Gakwaya Olivier aranyomoza amakuru yasohotse mu itangazamakuru yemeza ko ubu mu bakinnyi ba Rayon Sports hacitsemo ibice bibiri.

Byavugwaga ko iyi kipe yacitsemo ibice kubera icyemezo cy’ubuyobozi cyo guhemba abakinnyi 18 gusa bazakina na Kirehe FC abandi ntibahembwe cyangwa ngo bahabwa agahimbazamusyi k’imikino ibiri iheruka.

Gakwaya yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bubabazwa n’uko abatangaje ayo makuru badafite gihamya na gito.

Ati “ Ni amakuru adafite gihamya y’ibinyoma tutanishimiye kubona umuntu atanga inkuru imeze kuriya atahagazeho adafitiye ibimenyetso. Kuvuga ko abakinnyi bacitsemo ibice iriya ni inkuru idatanga ubutumwa bwiza kandi adafite ukuri niyo mpamvu byatubabaje.”

Yunzemo ati ” Ni ikibazo cy’amabanki cyatumye abakinnyi bose batayabonera rimwe kuko hari abayabonye nimugoroba abandi bayabona mu gitondo ntawarengeje saa yine atarayabona rero byatewe n’amabanki kuko yose ntabwo yihutisha kimwe.

“Abakinnyi ubu bameze neza ubungubu banageze i Kirehe biteguye umukino mu kanya bafite imyitozo nanakangurira abakunzi ba Rayon Sports bose kuza gushyigira ikipe yabo tugasoza umwaka dutsinda.”

Uyu muyobozi yavuze ko nta birarane ikipe ifitiye abakinnyi kuko ngo ukwezi kwa Rayon Sports kurangira tariki ya 17 bityo ngo hari harenzeho gusa iminsi 12


Yanditswe na MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/12/2016
  • Hashize 7 years