Gakenke:Polisi yasanze abana 13 bakoreshwa imirimo inyuranyije n’amategeko

  • admin
  • 18/12/2019
  • Hashize 4 years

Abana 13 bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 10 na 15 kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza nibo Polisi yasanze mu karere ka Gakenke bikoreye ibisheke babijyanye ku isoko.

Abana bane (4) basanzwe mu gasantere ka Mataba bagurisha ibikesheke, mu gihe abandi bagaragaye mu nzira bikoreye ibisheke babijyanye ku isoko.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana, avuga ko muri kariya gace hakunze kugaragara abana bakoreshwa imirimo itajyanye n’imyaka yabo. Hari abayikoreshwa n’ababyeyi babo hakaba n’abayikoreshwa n’abandi bantu babifitemo inyungu zabo bwite.

Yagize ati: “Abana benshi usanga bakoreshwa imirimo yo gucuruza ibisheke aho bajya kurangura ku biciro bito bakaza kubigurisha, ubwo bucuruzi nibwo usanga burarura abana. Hari ababishorwamo n’ababyeyi babo abandi bakabishorwamo n’abandi bantu.

Yakomeje avuga ko hari bamwe mu bana bagaragaye bajya mu isoko bari kumwe n’ababyeyi babo babikoreje imitwaro iremereye, ibintu binyuranyije n’uburenganzira bw’abana ndetse bikagira ingaruka ku mikurire yabo.

Polisi yahise ikoresha inama ababyeyi b’abo bana ndetse n’abaturage muri rusange bagaragarizwa ingaruka zo gukoresha abana imirimo ivunanye nko kurinda imirima y’imiceri, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’indi mirimo inyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Tumaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya abantu bahutaza uburenganzira bw’abana, byagaragaye ko muri ibi bihe by’ibiruhuko hiyongereye abantu bakoresha abana imirimo ivunanye, bakababuza kwishimira ibirurhuko barimo.”

Yakomeje avuga ko leta y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zigamije gushimangira uburenganzira bw’umwana ndetse no kumurinda imirimo ivunanye. Usibye ubukangurambaga bukorwa buri munsi, ubu hari bamwe mu bantu barimo gukurikiranwa mu mategeko kubera guhutaza uburenganzira bw’umwana.

Ati: “Ni kenshi hakorwa ubukangurambaga bukangurira abantu kureka gukoresha abana imirimo itajyanye n’imyaka yabo y’amavuko, amategeko arengera abana arahari kandi arasobanutse, umuntu wese uzarenga ku mategeko abuza abantu guhutaza uburenganzira bw’umwana azajya ashyikirizwa ubutabera.”

Yakomeje yibutsa ababyeyi ndetse n’abandi bafite inshingano zo kurera ko bagomba guhora bibuka inshingano zabo zo kwita ku bana cyane cyane uburenganzira bwabo kuko iyo bitubahirijwe nibwo ubona bamwe mu bana bafata umwanzuro wo kuva mu rugo bakajya mu bikorwa by’ubuzererezi.

Abantu barasabwa kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye umwana ahutazwa cyangwa akoreshwa imirimo ivunanye bakaba bahamagara imirongo ya telefoni ya polisi itishyurwa ariyo 112 cyangwa 116.

Ingingo ya 6 mu itegeko No.71/2018 ryo kuwa 31/08/2018 rijyanye no kurengera umwana risobanura ko umwana ari umuntu wese uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu rwanda ingingo ya 6 igena imirimo ibujijwe gukoresha umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) ariyo imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana; imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, munsi y’amazi, kandi harehare cyangwa hafunganye; imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye; imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe, ubukonje, urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana; imirimo ikorwa amasaha menshi, mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/12/2019
  • Hashize 4 years