Gakenke:Barashakisha uruhindu umukozi w’ikigo cya Irembo watorokanye amafaranga y’abaturage

  • admin
  • 11/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abaturage bo mu murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, barasaba kurenganurwa bagahabwa serivise z’ubuvuzi, nyuma yuko batanze mituweri bifashishije urubuga rw’irembo bashyiriweho n’umurenge, umukozi warwo agatorokana amafaranga yose batanze.

Aba baturage bababajwe no kutivuriza kuri mituweri kandi barayishyuye, mu gihe uwo mukozi witwi Bayavuge Patrick, wakiriye ayo mafaranga ngo amaze ibyumweru bibiri atorotse, dore ko bari bitabiriye gahunda yo kwishyurira kuri urwo rubuga nyuma yo kubishishikarizwa n’ubuyobozi.

Abaturage bavuga ko batigeze bamenya umugambi w’uwo mukozi kuko hari abo atahaga n’inyemezabwishyu abandi akabaha udupapuro twandikishije ikaramu, akabizeza ko ibibazo byabo byakemutse ngo amafaranga yageze muri sisiteme.

Abo baturage bavuga ko batahaga bishimye biteguye kuzurizwa amakarita yabo ya mituweri ngo nyuma batungurwa no kujya kwivuza bagerayo bakirukanwa ngo ntibarishyura mituweri nkuko bamwe babitangarije Kigalitoday.

Karasanyi yagize ati “Narwaye ngeze kwa muganga bati nturishyura mituweri,kandi namaze gutanga ibihumbi 12 by’abantu bane,ubwo twishyuraga umukozi w’irembo yatwijeje ko dutangira kwivuza ko byatunganye none byatuyobeye”.

Turikumana we ati “Leta niyo yadusabye kwishyurira ku irembo turabyitabira turishyura, none turajya kwivuza bakadusubizayo ngo mituweri yararangiye kandi nkanjye nishyuye mukwa gatandatu, Leta itwishyurire isigare ikurikirana igisambo cyayo, abenshi turi kurembera mu rugo,Leta nitabare mu maguru mashya.”

Icyo kibazo cy’uyu mukozi w’Umurenge wa Nemba watorokanye amafaranga ya Mituweri z’abaturage gikomeje kuba ingorabahizi cyane ku barwayi bandikirwa imiti buri cyumweru bafite uburwayi bukomeye, bakavuga ko bishobora kubagiraho ingaruka zo kubura ubuzima mu gihe badahawe serivise z’ubuvuzi.

Mukashema agira ati “Mfata imiti buri kwezi kubera uburwa bukomeye mfite,none ndi kujya kwivuza bakanyirukana, nta miti ndi kubona kandi mfite ikarita y’uburwayi,ubu mfite impungenge ko nshobora gupfa kandi narishyuye mituweri,uwo mukozi ni uwabo ni bamwishyurire niba yatorotse ariko twivuze”.

Abaturage bagejeje iki kibazo ku muyobozi w’int6ara ya Amajyaruguru Gatabazi JMV, ubwo yabasuraga kuwa 8 Kanama 2018, avuga ko akizi ko kirimo gushakirwa umuti kandi ko kiri hafi gukemuka.

Uwitwa Frodonatha Ruriba, wo muri uyu murenge,avuga ko yagiye kwivuza ku kigo nderabuzima cya Nemba ashaka koherezwa mu bitaro (transfer), bamubwira ko atishyuye Mituweli, mu gihe we yari azi ko yishyuye.

Ruriba yagize ati “Naragiye ngo bampe transfer urabona mfite igisebe bakeka ko ari cancer ngo banyohereze i Butaro, basanga ntarishyuye, naratashye ubu ndi kuborera mu rugo kandi twarishyuye ay’umuryango wose, ahubwo ibi ni ibiki leta yadukoreye byo gutuma twishyura abatekamitwe?”

Undi nawe yagize ati “Twamaze kumva ko icyo kibazo gihari, batubaza nimero twahawe n’Irembo tukazibura; kuko uwo musore twamaraga kwishyura, twamubaza iyo nimero akatubwira ngo tube dutegereje, hari n’abo yajyaga ayoherereza kuri telefoni zabo, gusa njye yayimpaye muri message ariko arayisiba arambwira ngo nta kibazo byagezemo”

Nta mubare uzwi neza w’amafaranga yaba yarajyanywe n’uyu wari umukozi wa IREMBO, ikizwi ngo ni uko yatorotse.

Guverineri Gatabazi yavuze ko mu gihe bagikurikirana umukozi watorokanye amafaranga y’abaturage, bidakwiye kuba inzitizi zo guhabwa serivise z’ubuvuzi mu gihe bagaragaza ibimenyetso by’uko bishyuye.

Uyu muyobozi kandi asaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nemba gufasha abaturage bakivuza mu gihe uwatorokanye amafaranga agishakishwa.

Guverineri Gatabazi yagize ati “Irembo ni ikigo gifite ubushobozi,ari n’ubuyobozi dufite izo nshingano zo gufasha abaturage,niyo mpamvu abaturage bishyuye bafite n’ikibigaragaza bagomba guhabwa serivise za mituweri, mu gihe irembo ritegereje kwishyura ayo mafaranga yatwawe n’umukozi wabo ugishakishwa”.

Yungamo ati “Twasabye umurenge ko ukurikirana ukamenya abarwaye bagahabwa impapuro zibemerera kuvurwa mu gihe hategerejwe ko amakarita yabo yuzuzwa.”

N’ubwo ibi byabayeho by’uyu mukozi w’umurenge watorokanye aya mafaranga ya mitweri z’abaturage bikaba imbogamizi mu kwivuza kwabo,akarere ka Gakenke ni kamwe mu gihugu gakunze kuza ku isonga mu turere tugira ubwitabire buri hejuru mu gutanga mituweri aho kuva mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka karje ku mwanya wa mbere mu turere twose.

Yanditswe Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/08/2018
  • Hashize 6 years