Gakenke: Umuyobozi w’Akarere yasobanuye iby’Umukecuru w’imyaka 74 wiyahuye

  • admin
  • 24/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi mu kagari ka Kagoma gaherereye mu murenge wa Gakenke ho mu karere ka Gakenke hagaragaye umukecuru witwa Nyiranguri Corethee w’imyaka 74 y’amavuko wapfuye yiyahuye nk’uko abaturanyi bamusanze yamaze gupfa babitangaje ko bamusanze yimanitse mu giti

Ku murongo wa Telefone Muhabura.rw yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nzamwita Deogratias yadutangarije ko nabo byabatunguye cyane kumva ko umuntu yiyahuye gusa nanone atubwirako uwo mukecuru yari asanzwe afite uburwayi bw’umutima ariko nanone ngo ntakibazo yari afitanye n’abaturanyi be yaba n’Umugabo we bari babanye neza

Meya wa Gakenke, Nzamwita Deogratias yakomeje abwira Muhabura.rw ko ntakindi kibazo bazi uyu mukecuru yari afite ndetse anavuga ko abari guhwihwisa amakuru avuga ko uyu mukecuru yaba yari afite ikibazo cyo kubayarahekuwe n’Ibiza biherutse kugwira aka Karere ngo ibi ntaho bihuriye ahubwo kuri ubu inzego za Polisi zikaba zikomeje kugenda zikora ubucukumbuzi ngo hamenyekane neza niba hari ikindi cyaba cyateye uyu mukecuru kwiyahura.

kugeza ubu umurambo w’uyu mukecuru wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nemba biri muri aka Karere ka Gakenke aho yajyanywe kugirango akorerwe isuzuma hanyuma bategereze ko abaganga batanga uburenganzira bwo kumushyingura.
Nzamwita Deogratias Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/05/2016
  • Hashize 8 years