Gakenke: Ubuyobozi bwemeza ko Harelimana Anastase yishwe atewe ikintu mu ijosi

  • admin
  • 10/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mumirenge ya Muzo na Janja Mu gasentere ka Gacaca gahuriwemo niyo Mirenge yombi mu Karere ka Gakenke, habonetse umurambo wa Harelimana Anastase ufite ibikomere mu ijosi, ubuyobozi bukaba bwemeza ko ‘yishwe’.

Nyakwigendera akomoka mu Muduguudu wa Murambi, Akagari ka Gatwa, Umurenge wa Janja. Amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’ubuyobozi ahuriza ku kuvuga ko mbere yo kuboneka kw’umurambo wa Harelimana umuryango we wari wabanje kumubura

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, agira ati “Bishoboka ko bamwishe mu ijoro ryo ku wa mbere mu bigaragara bashobora kuba baramwishe bamuziza amafaranga kuko yari umutenezi; umwe muri ba baturage baranga bakanagurisha amatungo.”

IP Gasasira Innocent, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha Mukuru muri iyo ntara, Yemeje iby’urupfu rwa Harelimana, yagize ati “Umurambo wa bonetse uyu munsi saa moya mu murima aho watawe bigaragara ko nyakwigendera yishwe atewe ikintu mu ijosi, turacyakora iperereza ngo tumenye uko byagenze n’ababigizemo uruhare.

Mbere y’uko nyakwigendera abura ngo yari yabanje kunywa inzoga asangira n’abandi baturage, gusa ngo ubwo hashakishwaga aho uyu muturage ari abamushakaga batunguwe no kubona amaraso mu kabari yanyweragamo; ibintu byatumye abantu bane bari muri ako kabari batabwa muri yombi aho ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke mu gihe hari gukorwa iperereza.

Ntakirutimana Innocent , uvuka mu Murenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu akaba ari nawe Nyiri akabari yahise abura hakimara kumenyekana inkuru y’urupfu rw’uriya mugabo, ubuyobozi bukaba busaba uwamubona guhita atanga amakuru.

IP Gasasira agira ati “Uwabona uyu nyir’akabari yahita abimenyesha inzego z’ubuyobozi zimwegereye kuko ni we ukekwa; ntibyumvikana impamvu yahise abura ubu turi kumushaka hose ntituramubona.”

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/08/2017
  • Hashize 7 years