Gakenke-Muhanga: Ubwato bwa gisirikare burifashishwa mu kwambutsa abaturage

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/01/2022
  • Hashize 2 years
Image

Nyuma y’uko ku wa 25 Ukuboza 2021 ikiraro cya Gahira  cyafashaga abaturage kwambuka umugezi wa Nyabarongo mu gice gihuza Akarere ka  Muhanga n’aka Gakenke cyangijwe n’abantu bataramenyekana, abari bambutse bagiye mu mirimo inyuranye bakabura uko basubira mu ngo zabo batangiye gufasha kwambuka  hifashishijwe ubwato bwa gisirikare mu gihe hagitegerejwe kubakwa ikindi cy’agateganyo.

Iki kiraro kimaze kwangirika abaturage bishakiye uburyo bwo kwambuka  bakoresheje ubwato bwa gakondo bw’igiti, ariko Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru bwafashe  icyemezo cyo kubuhagarika bitewe n’impanuka  yabaye ejo ku wa 3 Mutarama 2022, yatewe n’uko bwagonganye ari bubiri umuntu umwe akaburirwa irengero, abandi bagera kuri 40 babasha kurohorwa bararokoka.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ari kumwe n’abahagarariye inzego zinyuranye zirimo iz’umutekano, yasuye abaturage baturiye ikiraro cya Gahira  ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga bagizweho ingaruka n’impanuka mu rwego kubahumuriza  aboneraho  no kuganiriza abo mu Karere ka Gakenke   bari baremye isoko rya Mbuye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga bakabura uko bataha bagacumbikirwa.

Yabijeje  ko ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda ababuze uko bataha ku mpande zombi bacyurwa hifashihijwe ubwato bwa gisirikare. Anabasobanurira ko guhagarika ubwato bwa gakondo bigamije kubabungabungira ubuzima.

Yagize ati: “….hamwe na bagenzi bacu bo mu Ntara y’Amajyaruguru dufata ingamba zo kwemeranya  y’uko tudashaka undi muturage wongera kujya muri ubu bwato( bw’igiti) ngo tube twababura, ntabwo twashakaga ko hari  abaturage bongera kugirira ikibazo muri aya mazi”.

Yakomeje agira ati: “Ejo batubwiraga ko hari abantu 600 bakora mu birombe bari hakurya,  twasabye y’uko baguma yo ubuyobozi bukabafasha mu buryo bw’imibereho, natwe umuturage wese uri hano tukamufasha mu buryo  bw’imibereho aho kugira ngo tube twagira ikindi kibazo cy’uko hari abo twabura  bongeye kwambuka muri aya mazi tutizeye umutekano wayo”.

Abaturage bari babuze uko basubira mu miryango yabo bahawe  icumbi ndetse bahabwa n’ibyo kurya. Barashima ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’Intara zombi  n’inzego z’umutekano bwatumye babona ubutabazi, ubu bakaba bari gufashwa kugera iwabo.

Ikiraro cyangijwe   cyari cyarubatswe by’agateganyo nyuma y’uko icyahahoze gitwawe n’ibiza muri Gicurasi 2020. Abakekwaho gusenya iki kiraro barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/01/2022
  • Hashize 2 years