Gakenke: Menya amateka atangaje y’ibuye akomeje kubera amayobera abarisura n’abarituriye

  • admin
  • 22/10/2018
  • Hashize 5 years
Image

Ibuye rya Bagenge ni kimwe mu bintu byinshi nyaburanga kandi bifite amateka akomeye biri mu Karere ka Gakenke, amateka atangaje y’iri buye akomeje kubera amayobera abarisura.

Iryo buye riherereye mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, ni muri metero 300 uvuye mu gasantere ka Gakenke werekeza ku bitaro bya Nemba,bikaba bivugwa ko iryo buye rifite uburebure buri hagati ya metero 40 na 50 z’ubujyakuzimu.

N’ibuye rinini bigaragara ko ridasanzwe gusa rikaba rishinze mu butaka munsi y’umuhanda hagati y’inzu ikorerwa ubucuruzi, n’akabari k’urwagwa.

Umunyamakuru yagize amatsiko abaza abagereye urwo rutare icyo baba baruziho,umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 yatangaje ko ari “Ibuye rya bagenge” ariko ko nta byinshi ariziho ko ahubwo nabaza abakuru(abasaza n’abakecuru).

JPEG - 171.2 kb
Iri buye abakiri bato ntacyo barizi , gusa usanga nabo bafite amatsiko yokubaza abakuru

Ukizuru Fulgence umusaza ufite imyaka 79 asobanura ko amateka y’iryo buye ari aya kera cyane mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda ku ngoma y’umwami Ruganzu II Ndori, akaba avuga ko ibyo ariziho ari ibyo nawe yabwiwe n’abasekuruza be.

Agira ati, “Data umbyara yambwiye ko iri buye ryahoraga rizenguruka mu kirere rishakisha abahinzi mu gihe babaga bageze ku meza[bari kurya/gufungura], icyo gihe ngo ryabateshaga ibiryo bakiruka bagahunga nuko bimaze kubarambira babibwira umwami Ruganzu watwaraga[wayoboraga] icyo gihe.”

Uyu musaza akomeza avuga ko, Ruganzu akimara kumenya iby’iryo buye yahise aza gutabara nuko ahura naryo arikubita umugeri riri mu kirere rihita rigwa hasi nuko arishingaho uruhembe rw’umuheto ndetse n’imbwa ze zirihagarara hejuru, kuva icyo gihe rihagarika kongera gutesha umutwe abaturage.

Iyo witegereje ‘Ibuye rya Bagenge’ ubonaho amajanja y’imbwa bikaba bivugwa ko ari ay’imbwa z’umwami Ruganzu II Ndori watumye rihagarika gukomeza kugenda mu baturage.

JPEG - 157.6 kb
Ukizuru Fulgence umusaza ufite imyaka 79 asobanura ko amateka y’iryo buye

Bagenge ninde cyangwa ni iki?

Iyo bavuze ‘Ibuye rya Bagenge’, ugendeye kuri iyo nyito ukeka ko nyiraryo yaba ari ‘Bagenge’, kuri iyi ngingo abasaza batandukanye babyirukiye mu gace kirimo iryo buye ntibavuga rumwe kuri iyo nyito.

Tayari Thomas, umusaza uvuga ko afite imyaka 87 agira ati, “Bivugwa ko uwo Bagenge yari umuntu warwanyaga umwami nuko akajya ateza akaduruvayo mu gihugu yifashishije ririya buye kubera ko yari umurozi ukomeye cyane.”

Abandi basaza bavuganye ntibumva kimwe na Tayari ku nyito y’iri buye, bashimangira ko Bagenge biva ku ijambo ‘Ubugenge’ bisobanuye ubuhanga buvanze n’ ibitangaza; abavuga ibyo bakaba babikomora ku bitangaza bitandukanye byakorwaga n’umwami Ruganzu aho yagendaga anyura hose.

Mpatswenumugabo Yakobo umusaza nawe uvuka mu Karere ka Gakenke agira ati, “Bambwiye ko inkomoko y’inyito y’iri buye iva ku bikorwa bitangaje kandi byuje ubuhanga byakorwa na Ruganzu warihagaritse, bivugwa ko inyito ‘Ibuye rya Bagenge’ yatangiye gukoreshwa nyuma y’uko umwami arihagaritse.

Aba baturage kandi bashimangira ko baha agaciro gakomeye iri buye cyane ko ngo hari ibitangaza bitandukanye ryagiye rikora aho batanga urugero ko nk’abana bato bafite uburwayi butandukanye iyo babicazaga kuri iri buye ngo bahitaga bakira burundu.

JPEG - 230.8 kb
Iryo buye riherereye mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, ni muri metero 300 uvuye mu gasantere ka Gakenke

Akarere ka Gakenke kavuga ko kimirije imbere ko amateka y’iri buye yagirira akamaro abarituriye binyuze mu bukerarugendo kugeza kuri ubu bwatangiye kurikorerwaho.

Umuyozi mu Karere ka Gakenke ushinzwe umuco na siporo avuga ko ako karere gaha agaciro ibuye rya Bagenge kandi ko katangiye ibikorwa byo kurimenyekanisha kugira ngo ritangire kugirira akamaro abaturage barituriye.

Uyu muyobozi agaragaza ko Akarere ka Gakenke gafite n’ibindi bice nyaburanga byinshi n’ibice bibumbatiye amateka bishobora gusurwa na ba mukerarugendo bagasigira amafaranga igihugu n’abaturage babituriye bakabasha kwiteza imbere gusa akaba avuga ko Akarere ka Gakenke gahura n’ibibazo by’amikoro bituma hadatunganywa ngo hakorerwe ubukerarugendo ku buryo bwifuzwa.

Mu butumwa buhabwa abaturage b’Akarere ka Gakenke baturiye ibyanya bicumbikiye amateka basabwa kubibungabunga birinda kwangiza ibimenyetso by’amateka bihagaragara kugira ngo ubukerarugendo buhakorerwa butazahagarara.

Bimwe mu byanya by’amateka biboneka mu karere ka Gakenke harimo ivubiro rya Huro riri mu Murenge wa Muhondo, Ubuvumo buri mu Murenge wa Mataba, ahitwa ‘mu masangano ya Nyabarongo’, ahitwa ‘Mbirima na Matovu mu Murenge wa Coko’, Ibuye rya Bagenge ndetse n’ibindi bice bitandukanye.

Salongo Richard /Muhabura.rw

  • admin
  • 22/10/2018
  • Hashize 5 years