Gakenke: Kiriziya Gatorika igiye gutera inkunga abasizwe iheruheru n’Ibiza
- 18/05/2016
- Hashize 8 years
Arikidiyosezi ya Kigali iravuga ko iri gukusanya inkunga yo gufasha abasizwe iheruheru n’ibiza byabaye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi rishyira ku wa 8 Gicurasi 2016, nibwo imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Gakenke ituma imisozi, ibiti n’ibibuye binini, biridukira ku nzu z’abaturage mu Mirenge itandatu, maze bamwe bitaba Imana abandi barakomereka. Mu butumwa bwa Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo yageneye Abakirisitu yabasabye kwitanga uko bishoboka bagatabara abari mu kaga. Ubwo butumwa buragira buti “Bakristu nkunda, mu izina ry’Abakristu no mu izina ryanjye bwite, nejejwe no kubashimira mbikuye ku mutima, nshimira buri wese, kubera ukuntu mudahwema kwitabira ibikorwa by’urukundo n’impuhwe mugirira abakene ndetse n’abari mu kaga ku isi.
Mboneyeho rero umwanyawo kongera kubasaba inkunga yihutirwa y’ibiribwa, imyambaro, ibikoresho n’amafaranga byo kugoboka abavandimwe bacu bo mu Karere ka Gakenke barara hanze, abacumbitse, abari mu bitaro n’inkomere zinyuranye zarokotse inkangu yabaye ku wa 7 Gicurasi 2016.” Musenyeri Tadeyo avuga ko iyo nkunga abakirisitu bagomba kuyigeza kuri Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali bitarenze ku wa 30 Gicurasi 2016.
Mu ishusho rusange y’abahitanywe n’ibiza mu gihugu hose nk’uko Minisiteri ishinzwe ibiza ibigararagaza, hapfuye abasaga 50 biganjemo abo muri Gakenke, mu gihe Iyi Minisiteri y’Ibiza inavuga kandi ko ibiza byanasenye inzu 583.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw