Gakenke: Hamaze gukusanywa asaga milliyoni 14 azafasha abasenyewe n’Ibiza

  • admin
  • 31/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abayobozi n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gakenke n’inshuti z’ako karere bishatsemo inkunga y’amafaranga 14.730.950 mu rwego rwo gufasha abaturage baherutse kwibasirwa n’inkangu.

Hari mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2016, ubwo imvura ikaze yatezaga inkangu zihatinye ubuzima bw’abaturage 35 mu Mirenge itandatu y’Akarere ka Gakenke. Ni umvura kandi yangije ibikorwa remezo bitandukanye ku isonga amateme, ifunga umuhanda Kigali-Musanze hafi amasaha 72, isenya inzu z’abaturage zisaga 400 inangiza amahegitari y’ubutaka bwari buhinzeho imyaka itandukanye y’abaturage. Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2016, ni bwo abavuga rikijya mu ngeri zinyuranye bo mu Karere ka Gakenke, barimo abavuka muri ako karere baba ahandi, abayobozi mu nzego zinyuranye bavuka muri Gakenke n’abandi, bahuriye mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo kugoboka abaturage 1425 basizwe iheruheru na ziriya nkangu. Hirya yo kuba harakusanyijwe inkunga y’amafaranga, hanabonetse inkunga y’ubwisungane mu kwivuza yagenewe imiryango 10.

Iyo nkunga, byemejwe ko igomba kuba yashyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bitarenze ku itariki ya 15 Kamena uyu mwaka, kugira ngo ihite ihabwa imiryango iyisonzeye iri hirya no hino mu Mirenge itandatu y’ako karere. Mukantabana Séraphine, Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi, wifatanyije n’Abanyagakenke muri kiriya gikorwa, yasigiye Akarere ka Gakenke umukoro wo kurangiza kubakira abakozweho n’inkangu mu mezi atatu. Ni mu gihe bamwe muri abo baturage ubu bari mu nkambi z’agateganyo, abandi bakaba bacumbikiwe n’abaturanyi.Minisitiri Mukantabana yavuze ko “Ntabwo twagakwiye kurenza amezi atatu kuko leta yashyizeho ingamba zikemura iki kibazo kandi ku bwitange bwanyu n’abayobozi tuzabigeraho.”

Inkunga yakusanyijwe n’abavuga rikijyana bo muri Gakenke, ije isanga izindi zikomeje gutangwa harimo iherutse gutangwa na Leta zunze ubumwe za Amerika, iyatanzwe na Kiliziya Gatorika, iyatanzwe na USAID, Croix Rouge y’u Rwanda n’abandi. Akarere ka Gakenke gatangaza ko ibikorwa remezo birimo amateme amwe n’amwe yaciwe n’inkangu cyo kimwe n’imigezi nayo yaciwe n’inkangu, isanwa ryabyo rirenze ubushobozi gafite.Src:Izuba

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/05/2016
  • Hashize 8 years