Gakenke: Gitifu wa Muyongwe yeguye

  • admin
  • 04/02/2016
  • Hashize 9 years

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Emmanuel uzwi ku izina rya Mubimba wayoboraga Umurenge wa Muyongo wo mu Karere ka Gakenke yeguye ku mirimo ye.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere bwana Kansiime James yabwiye yadutangarije ko “Iyo baruwa igaragaza ko yeguye kubera ko ngo agiye gukomeza amashuri ye.” Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko gitifu weguye ashobora kuba yabitewe n’amafaranga abarirwa mu bihumbi 700 y’inkunga y’ingoboka Leta igenera abaturage batishoboye, uyu muyobozi “yariye” maze abo yari agenewe barayategereza amaso ahera mu kirere. Ibyo ngo bikaba byarabaye ubwo gitifu Mubimba yayoboraga Umurenge wa Mataba mbere yo kwimurirwa mu wa Muyongwe yari amaze amezi atanu gusa ayobora.

Kansiime yakomeje agira ati : “Ayo makuru natwe twarayumvise; twahise dusaba auditeur (umugenzuzi w’imari ya Leta) wacu kubikurikirana, twanabibwiye polisi gusa ntabwo nakwemeza ko ibyo ari byo byatumye yegura kuko izo nzego ziracyakora akazi kazo.” Ku ruhande rwa Gitifu Mubimba agira icyo avuga ku iyegura rye, na we yahamirije iki kinyamakuru ko yabitewe n’uko agiye gukomeza amasomo… “Njyewe nanditse mvuga ko mpagaritse akazi mu gihe kitazwi kubera ko ngiye gukomeza amasomo yanjye (…) gusa nzakomeza gukorera igihugu cyanjye kuko n’ubundi nari maze imyaka 11 nkikorera.”

Icyakora tumubajije amakuru akomeje guhwihwiswa ko ashobora kuba yeguye kubera igitutu cy’ uko ‘yariye’ inkunga y’ingoboka igenerwa abaturage batishoboye, uwo muyobozi yatubwiye ati “mu kazi ntabwo waba parfait [ntabwo wakora ibyiza] ijana ku ijana, ariko ubwo twategereza tukareba ikizakurikiraho!” Kansiime James, uyoboye Akarere ka Gakenke by’agateganyo avuga ko guhera uyu munsi (Ku wa Kane), Umurenge wa Muyongwe ugiye kuba yoborwa by’agateganyo n’umukozi wawo ushinzwe irangamimerere akaba kandi agaragaza ko bamwizeye ku buryo “nta kintu kizahungabana.”

Nta mezi 4 arashira, uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ko mu Murenge wa Busengo cyo kimwe n’ushinzwe imibereho myiza n’iterambere muri ako kagari bafunzwe bakanahamya icyaha cyo gukoresha nabi amafaranga y’abaturage.

Bwana Kansiime James umuyobozi w’Akarere ka Gakenke m buryo bw’agateganyo

Uyoboye by’agateganyo Akarere ka Gakenke atangaza ko ako Karere kafashe ingamba zikomeye zo gucunga neza umutungo wa rubanda aho ngo buri kwezi habaho ukwisuzuma buri rwego rukareba uko umutungo ucunzwe binyuze mu nama ya ‘PFM’ yigirwamo uko ibyo Leta igenera abaturage bicunzwe.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/02/2016
  • Hashize 9 years