Gakenke: Ese Kuba hari abaturage bacyambara ibirenge hari aho bihuriye no gusigara inyuma mu majyambere?
- 06/05/2016
- Hashize 8 years
Umuco wo kwambara inkweto kuri buri Munyarwanda umaze gukwira igihugu cyose n’ubwo usanga hari hamwe na hamwe mu gihugu bacyambara ibirenge nyamaze hari bamwe bavuga ko kwambara ibirenge byacitse nka Nyakatsi ndetse ntan’umuturage waba ucyambara ibirenge.
N’Ubwo usanga mu duce tw’Icyaro dutunzwe n’ubuhinzi biba bitoroshye kuba abaturage bahora bambaye inkweto aho bagiye hose ariko hari aho usanga bikabije cyane ko no mu muhanda wa kaburimbo usanga umuturage avuye guhinga yiyambariye ibirenge kandi ukabona ko ntan’ikibazo we abifiteho, Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke ahitwa mu Gashenyi baganiriye na Muhabura.rw, badutangarije ko bambara ibirenge iyo bagiye nko mu mirima yabo guhinga naho iyo bavuye guhinga ngo arakaraba bagasirimuka nk’uko bisanzwe mbese bakajya ku muhanda bameze neza.
Ubwo twahuraga n’Umusaza Kayijuka waganirije Muhabura.rw mu muhanda uva mu Gakenke aherekeza ku isanteri ya Machine ho mu murenge wa Base yadutangarije ko impamvu aba yambaye ibirenge mu muhanda wa kaburimbo ari uko iyo avuye guhinga ariyo nzira anyuramo ataha ati: “Urabona ntago nava guhinga n’itaka ryose ngo mpite nshyiramo inkweto ngo ni uko ndanyura muri kaburimbo ahubwo nataha nagera mu rugo nkabasha gukaraba nkambara inkweto”. Iki kibazo ntago kigaragara muri aka Karere ka Gakenke gusa kuko usanga no mu tundi turere dutandukanye cyane cyane uturere duherereye mu byaro usanga ahanini bakora mirimo y’Ubuhinzi biba bigoranye cyane kubona abaturage bambara inkweto umunsi ku munsi.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias we twagerageje kumubaza iki kibazo ku murongo wa Telefone atubwirako ari mu nama turi buze kuvugana nyuma y’inama gusa n’aho iyo nama irangiriye tumuhamagaye akomeza atubwirako turi buze kuvugana kugeza uyu munsi turacyategereje kuvugana n’Ubu buyobozi bw’Akarere ka Gakenke ngo butubwire ingamba bufite kuri iki kibazo kigaragayo muri aka karere cy’Abaturage bacyambara Ibirenge mu gihe Umukuru w’Igihugu yabujije ibi mu myaka myinshi ishize ndetse bikaba byari bimaze no kuba umuco mu Banyarwanda ko ntawe ucyambara ibirenge ngo agende mu muhanda.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw