Gakenke: Abaturage batanu bakomerekejwe n’igisasu cyari giteze aho ba koraga

  • admin
  • 14/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke, Abaturage batanu bari gukora cya gahunda ya VUP bakomerekejwe n’igisasu cyari giteze aho bakoraga bahita bajyanwa kwa muganga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yatangarije itangazamakuru ko icyo gisasu gishobora kuba cyaratezwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa ngo nta n’umwe witabye Imana muri bo cyaturikanye.

Yagize ati “Abaturage bari bari gukora muri gahunda ya VUP, aho bakoraga amatarasi y’indinganire, kirabaturikana ariko ntabwo bakomeretse cyane bahise bataha.”

Icyo gisasu cyaturitse mu ma saa tanu za mu gitondo cyu kuwa 13 Gashyantare 2018, abaturage bakoraga mumuhanda uva ku biro by’Umurenge wa Kivuruga werekleza Ku Kigonderabuzima cya Bushoka.

Bimwe mubikorwa bya gahunda ya VUP

JPEG - 96.5 kb
Mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke, Abaturage batanu bari gukora cya gahunda ya VUP bakomerekejwe n’igisasu cyari giteze

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 14/02/2018
  • Hashize 6 years