Gahunda yo kwita ku ndaya n’abakiriya bazo ishobora kuzatanga umusaruro

  • admin
  • 03/01/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ikigo k’igihugu cy’ubuzima (RBC) kiravuga ko gahunda yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yo kugabanya ubwandu mu bakora uburaya igenda itanga umusaruro mwiza.

Dr Nsanzimana Sabin ushinzwe ishami ryo kuvura Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC, avuga ko abakora uburaya bitaweho kuko bari bafite ubwandu buri hejuru.

Avuga ko ikiciro cy’abakora uburaya mu bice bitandukanye by’igihugu ari cyo byibasiwe cyane aho 46% bafite virusi itera Sida.

Ati“Igihangayikishije ni uko atari abakora uburaya gusa kuko bafite n’abakiriya babo b’abagabo n’abasore, ibipimo bitwereka ko hagati ya 10 na 15% bafite virusi itera Sida.

Urumva ni inshuro eshanu ku gipimo rusange cy’abaturage. Noneho akenshi ni abantu bafite ingo, binagaragara ko banduza virusi itera Sida abana babyaye kuko baba barabicecetse ntibabivuge.

Ikintu twakoze ni uko mu Rwanda hari gahunda y’umwihariko, yo kureba ku bakora uburaya ndetse n’abakiriya babo nubwo bagoye kubageraho, harimo nko gushyiraho inzu nto cyane cyane mu Mujyi wa Kigali zitangirwamo udukingirizo kandi tuzanakomeza gukwirakwiza kugira ngo tugere ahantu henshi hazwi hakorerwa ibyo, nibura babone ubwirinzi na bo bw’inyongera.

Akomeza agira ati: “Icya kabiri ni imiti igabanya ubukana. Abakora uburaya ni bo bantu ba mbere batangiye guhabwa imiti tutagendeye ku basirikare b’umubiri kuva mu 2013, ubu hafi 90% by’abakora uburaya twabashije kubabona bose ubu bari ku miti. Iyo bagiye ku miti bigabanya kwanduza abandi, ikindi ni inyigisho zo kubabwiriza kureka uburaya nubwo bitoroshye ariko icyo tubona gitanga umusaruro vuba ni izo gahunda z’ubuvuzi zihuse zigabanya virusi umuntu wanduye aba afite mu maraso.”

JPEG - 324.1 kb
Dr. Nsanzimana Sabin ushinzwe kuvura indwara ya Sida n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina mu Kigo k’Igihugu cy’ubuzima, RBC

Dr. Nsanzimana agaragaza ko muri rusange kuvura abafite virusi itera Sida kuva byatangira mu gihugu bimaze gutanga umusaruro kandi byongereye ikizere cyo kubaho ku bafata imiti cyane ku bayifata hakiri kare kandi neza.

Asobanura ko mu bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda, hagamijwe kumenya ikizere cyo kubaho cy’abafite Virusi itera Sida nyuma yo gutangira gutanga imiti mu 2003, byagaragaje ko ikizere cyo kubaho kiyongereye kikaba gisatira icy’abadafite iyo virusi.

Ati “Uyu munsi ikizere kirasa n’icy’abadafite virusi cyane cyane ku kiciro cy’abantu bafata imiti hakiri kare, bari hejuru y’abasirikare b’umubiri 500. Ubu imibare iratwereka ko umuntu ufite virusi itera Sida afite nibura imyaka 30 kuzamura kuva atangiye imiti ku basirikare 500 n’ikizere cyo kubaho kirenze imyaka 25, ndetse twanakigereranyije n’icy’Abanyarwanda muri rusange kigeze ku myaka 67 aho usanga abafite virusi itera sida bari munsi ho gato cyane, nk’umwaka umwe cyangwa ibiri ku bagabo, mu gihe ku bategarugori ho bingana n’icy’abandi baturage muri rusange.

Ku buvuzi buhabwa abafite virusi itera Sida bagize izindi ndwara zitandura nka diyabete, umuvuduko w’amaraso n’iz’imiyoboro itwara amaraso n’izindi, Minisiteri y’ubuzima ivuga ko yabashyiriyeho uburyo bwo kubitaho bwihariye burimo no kubegereza imiti no kuyibaha mu gihembwe by’umwaka no kubakurikirana byihariye mu mavuriro abegereye.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/01/2019
  • Hashize 5 years