Gahunda yo gutembera u Rwanda ikomereje muri Pariki ya Nyungwe Abanyarwanda basura ibyiza biyitatse [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 14/08/2018
  • Hashize 6 years

Ku nshuro ya kabiri yo gutembera u Rwanda, gahunda yateguwe na home Rwanda safaris ikomereje muri Pariki ya Nyungwe Abanyarwanda bazasura iyi pariki ibumbatiye ibyiza nyaburanga bitatse urw’imisozi igihumbi.Iyi ije nyuma y’urugendo rwakozwe aho abanyarwanda batambagijwe pariki y’Akagere bakishimira ibyiza babonyeyo.

Pariki ya Nyungwe cyangwa Pariki Nasiyonali ya Nyungwe ni ishyamba cyimeza riri mu majyepfo y’iburasirazuba bw’u Rwanda kandi riri hejuru y’inkombe z’ikiyaga cya Kivu. rishobora kuba ari ryo shyamba ry’inzitane ryo mu misozi minini kandi miremire muri Afurika yose ; ryari rifite ubuso bwa km² 924 mu mwaka w’i 2000.

Uretse ibyo kandi, , igaragaramo ibindi byiza birimo nk’ikiraro cyo mu bushoroshori (Canopy Walkway), ikiraro kireshya n’urugendo rwa metero hafi 200. Iyi pariki kandi igaragaramo amasumo y’amazi n’ibindi.


Canopy Walkway

Home Rwanda Safaris yahaye Amahirwe abanyeshuri bari mu biruhuko ndetse n’abanyarwanda bifuza gusura za parike kugiciro gito utasanga ahandi , bazahera muri Pariki y’Akagera, Nyungwe ndetse no ku gasongero k’ikirunga cya Bisoke.

Iyi ni gahunda yatangijwe n’ikigo gifite ubunararibonye mu gutembereza ba mukerarugendo kizwi nka Home Rwanda Safaris, kugira ngo abanyeshuri bari mu biruhuko ndetse abanyarwanda bamenye ibyiza bitatse u Rwanda.Ikindi iyi gahunda izakomeza no mu yandi mezi akurikira .

Nyuma yogusura Parike y’akagera ,hatahiwe Gusura parike ya Nyungwe mu bice biyigize bigizwe n’ahantu abantu benshi bifuza kugera kuri Canopy, ku itariki ya 18, ni bavayo muri week-end bazasura pariki y’ibirunga ariho bazasurira ikirunga cya Bisoke

Tuyigire Aimable umuyobozi Mukuru wa Home Rwanda Safaris,yabwiye Muhabura.rw ko iyi gahunda bayiteguye mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kumenya ibyiza bitatse igihugu cyabo aho bakomereje kubatembereza muri pariki zimwe na zimwe zo mu Rwanda aho kuri tariki 18 ndetse na 25 z’uku kwezi kwa munani.bazakomereza muri Pariki ya Nyungwe nyuma y’aho bakereza muri Priki y’Ibirunga ku gasongero k’ikirunga cya Bisoke.

Tuyigire yagize ati“Muri uku kwa munani tuzasura pariki zose zo mu Rwanda, ku itariki 18 tuzajya muri Nyungwe kuri Canopy,nituyo muri week-end ikurikira kuri tariki 25 tuzajya muri pariki y’ibirunga ariho tuzurira ikirunga cya Bisoke”

Tuyigire yavuze ko kujya muri Pariki imwe umuntu bizamusaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35 000 Frw), abantu babiri “couple” bishyure 45 000 Frw Abanyeshuri bari mu biruhuko nabo bazishyura ibihumbi 30 000 Frw kuri buri umwe naho umunyamahanga yishyure amadolari 110.

Muri ayo mafaranga hazaba harimo amafaranga y’urugendo, ay’ibyo kurya bya saa sita ndetse n’ifunguro rito rizafatwa hagati ya mu gitondo na saa sita bizwi nka snacks.Hazaba harimo kandi n’amafaranga yo kwinjira muri pariki n’umuntu uzafasha abazaba barigutembere gusobanukirwa ibyiza biri muri pariki bazaba bari gutemberamo.


Yavuze ko bagerageje korohereza abanyarwanda gutembera mu rwego rwo guharanira ko umunyarwanda watekerezaga ko gusura ibyiza nyaburanga bigoye abone ayo mahirwe ndetse banamenye ibyiza bitatse igihugu cyabo ku giciro gito gishoboka.

Kuri ubu amatike ari kugurishirizwa ku biro bya Home Rwanda Safaris kuri Champion Hotel i Remera cyangwa ucyeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri 0788206999.









Muhabura.rw

  • admin
  • 14/08/2018
  • Hashize 6 years