Gahunda ya Guma mu karere yakuweho usibye uturere dutatu twayisigayemo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/03/2021
  • Hashize 4 years
Image

Inama y’Abaminisitiri yateranye yafashe ingamba nshya ku kwirinda icyorezo cya Covid-19 aho yemeje ko ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara zakomorewe gusa uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara dusigara muri guma mu karere.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Werurwe 2021, yayobowe na Perezida Paul Kagame.

Imyanzuro yayifatiwe muri yo nama harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbiri z’ijoro.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye ziremewe, uretse ingendo zo kujya no kuva mu turere twa Bugesera,Nyanza na Gisagara dushyirirwaho umwihariko kuko tutemerewe kugendwamo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/03/2021
  • Hashize 4 years