Gael Face agiye kuza kwerekana Filime ’Petit Pays’ i Kigali
- 28/02/2020
- Hashize 5 years
Gaël Faye ni umuraperi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yatanze integuza ko agiye kuza i Kigali mu Rwanda, aho agiye kumurikira Abanyarwanda Firime ‘Petit Pays’ ishatse kuvuga (Agahugu gato) ishingiye ku gitabo yanditse.
Mbere yo kuza i Kigali iyi firime yerekaniwe mu Mujyi wa Lille ku ya 25 Gashyantare, ejo hashize ku wa 26 yerekaniwe i Toulouse, uyu munsi ku ya 27 irerekanirwa i Arles, naho ejo ku wa 28 izerekanirwa Avignon, ku wa 02 Werurwe i Nice, ku wa 03 i Toulon naho ku wa 04 Werurwe yerekanwe i Aix-En Province.
Uyu muhanzi ufite indirimbo “Irruption” imaze kurebwa n’abantu barenga Miriyoni 2 ku rubuga rwa Youtube, yavuze ko iyi firime izajya ku isoko ku wa 18 Werurwe 2020 mu muhango uzabera mu Bufaransa.
Anatangaza ko mbere y’uko uyu munsi ugera azaba ari i Kigali ku wa 07 Werurwe 2020 aho azerekana firime ye yise “Petit Pays” mu muhango uzabera muri Century Cinema.
Yavuze ko nyuma yo kuva i Kigali iyi firime izerekanirwa i Reims ku wa 13 ahitwa Opéraims naho ku wa 17 Werurwe yerekanirwe mu Mujyi wa Paris. Ati “Nzabamenyesha vuba aho bizabera n’amasaha.”
Indirimbo ye yise “Petit Pays” yasohoye ku wa 12 Werurwe 2012 iri kuri shene ye ya Youtube imaze kurebwa n’abantu barenga Miriyoni enye. Imaze gutangwaho ibitekerezo 888, abakanze akamenyetso ku kuyikunda n’ibihumbi 31.
Uyu muraperi aheruka i Kigali ku wa 19 Gashyantare 2019 ubwo yamurikaga igitabo ke yise “Petit Pays” cyahinduwe mu kinyarwanda na Olivier Bahizi Uwineza.
Firime “Petit Pays” irimo nkuru y’ubuzima bw’umwana wavukiye i Burundi abyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa.
Muri icyo gitabo, uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe, ibibazo by’amoko.
Uwo mwana uba ufite hagati y’imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya poritike zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.
Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye kuko haba i Burundi no mu Burayi, hose abantu bamufataga nk’umunyamahanga.
Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko ariho nibura yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye ikizere ni ugukunda gusoma no kwandika.
Iki gitabo kivuga ku mateka yaranze u Burundi n’u Rwanda, mu myaka ya za 90 kugera na nyuma yaho.
Guhera tariki 14 Mutarama 2019, iyi firime ifite iminota 111 yatangiye gukinirwa mu Karere ka Rubavu iyobowe n’Umufaransa Eric Barbier.
Iyi firime yakinwemo n’abana bavutse ku babyeyi b’abirabura n’abazungu nk’uko bimeze kuri Gaël Faye. Izagaragaramo kandi Nsanzamahoro Denis wamenyekanye nka Rwasa muri sinema nyarwanda akaba yaritabye Imana muri Nzeri 2019.
Igitabo Petit Pays cyaciye uduhigo dutandukanye nko mu 2016, inzu isohora ibitabo yitwa Fnac yahembye Gaël Faye nk’umwanditsi mwiza w’umwaka mu kiciro cy’abanditse ibitabo byo mu bwoko bwa Roman.
‘Petit Pays’ cyanatoranyijwe mu bitabo 650 byitabiriye irushanwa uyu mwaka. Igihembo cyatanzwe hagendewe ku matora y’abasomyi barenga 800 batoranyije ‘Petit Pays’ nk’igitabo gikubiyemo inkuru iryoshye kandi y’umwimerere kurusha ibindi.
Gel Faye yanegukanye igihembo cya Prix Goncourt des Lycéens abikesha igitabo ke ‘Petit Pays.’
Chief editor Muhabura.rw