Frank Lampard niwe mutoza mushya wa Chelsea

  • admin
  • 04/07/2019
  • Hashize 5 years

Chelsea yagize Frank Lampard, wahoze ari umukinnyi wayo wo hagati, umutoza wayo mu gihe cy’imyaka itatu.

Lampard w’imyaka 41 y’amavuko, avuye mu ikipe ya Derby County yo mu cyiciro cyo hasi yari asanzwe atoza, ngo atoze Chelsea yakiniye imyaka 13.

Yagize ati: “Nasabwe n’ibyishimo byo kuba ngarutse muri Chelsea nk’umutoza mukuru. Buri wese azi urukundo nkunda iyi kipe ndetse n’ibihe twagiranye”.

Yongeyeho ati: “Ndi hano kugira ngo nkore, mfashe ikipe gukomeza gutsinda kandi sijye uzabona ntangiye aka kazi”.

Asimbuye Maurizio Sarri wayivuyemo mu kwezi gushize kwa gatandatu agasubira iwabo mu Butaliyani gutoza Juventus.

Agizwe umutoza wa Chelsea hashize iminsi icyenda Derby imuhaye uruhushya rwo kujya kuganira nayo, ndetse hashize iminsi 18 Sarri avuye muri Chelsea.

Lampard yagejeje Derby ku mukino wa nyuma wo mu cyiciro cyayo aho yatsinzwe na Aston Villa, mu mwaka wa mbere we nk’umutoza wayo.

Marina Granovskaia, umuyobozi wa Chelsea, yavuze ko uko kugeza Derby ku mukino wa nyuma byagaragaje ko ari “umwe mu batoza bakiri bato bafite impano ikomeye“.

Yongeyeho ko ari “Ibyishimo bikomeye kongera kumuha ikaze muri Chelsea nk’umutoza mukuru”.

Uyu wahoze akinira ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, yakiniye Chelsea imikino 648, ayifasha gutsindira ibikombe 11 bikomeye.

Agiye gutoza iyi kipe ubu yafatiwe ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) byo kutagura abakinnyi mu gihe cy’imyaka ibiri – icyemezo Chelsea iri kujuririra mu rukiko nkemurampaka mu mikino.

MUHABURA RW

  • admin
  • 04/07/2019
  • Hashize 5 years