France : Umwana wari ufite imyaka 16 yishwe na Coronavirus bwa mbere

  • admin
  • 29/03/2020
  • Hashize 4 years

Coronavirus yishe umwana w’umukobwa w’imyaka 16 mu Gihugu cy’ubufansa .uyu mwana witwa Julie wari ufite ubuzima buzira umuze, akaba yari akiga mu mashuri yisumbuye, yapfuye azira indwara ya coronavirus mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira uwa gatatu tariki 25 Werurwe 2020.

Ni we mutoya mu bo yamaze guhitana muri iki gihugu, kandi abe bavuga ko urupfu rwe ruje kwibutsa ko iki cyorezo ntawe gisiga, bahereye ku kuba nta ndwara idasanzwe yari yarigeze agira mu buzima bwe.

Mukuru we Manon yabwiye igitangazamakuru Le Parisien ati “Abantu bakwiye kureka gukomeza gutekereza ko iki cyorezo gihitana abantu bakuze gusa. Nta n’umwe gisiga.”

Nyina avuga ko kuwa gatandatu tariki 21 Werurwe 2020 umwana we yatangiye guhumeka nabi, ariko bidakabije. Yaje gutangira no gukorora, hanyuma kuwa mbere bamujyana kwa muganga, bamusangamo ikibazo cy’imihumekere ariko ngo kidakabije.

Ibi ariko ntibyabujije muganga kumwohereza ku bitaro byisumbuye, byabwiye nyina ko bamupimye bagasanga nta kibazo gikomeye afite.

Nyamara mu ijoro ryakurikiyeho yarushijeho kunanirwa guhumeka, bamujyana mu bitaro by’abana by’i Paris, aho bamupimye kabiri kose ntibagire indwara bamubonamo.

Gukomeza kuremba byatumye bongera kumupima noneho bamusangamo indwara ya coronavirus, maze mu gicuku arapfa.

N’akababaro, mukuru we ati “Kuva iki cyorezo cyatangira kuvugwa, batubwira ko kidahitana abakiri bato. Kimwe n’abandi natwe twari twarabyemeye, ariko tubonye ko atari byo.”

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/03/2020
  • Hashize 4 years