France : Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro icyumba cyamwitiriwe !
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, yafunguye ku mugaragaro icyumba cyamwitiriwe (President Paul Kagame Auditorium) mu Mujyi wa Strasbourg mu Bufaransa.
Icyo cyumba mberabyombi (auditoriaum) giherereye mu Kigo cy’ubushakashatsi ku ndwara ya Kanseri ifata ibice by’urwungano ngongozi (IRCAD) cyashinzwe na Prof Jacques Marescaux.
Perezida Kagame yitabiriye uwo muhango nyuma yo iminsi ibiri amaze mu nama mpuzamahanga zabereye i Paris, harimo iyabaye ku wa Mbere yiga kuri Sudani ndetse n’iyo ku wa Kabiri yize ku gutera inkunga ubukungu w’Afurika bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19, zombi zateguwe zikanakirwa na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.
Muri iyo nama, Perezida Kagame yaganiriye n’Abakuru b’Ibihugu ndetse n’abandi bayobozi batandukanye barimo na bamwe mu bahoze ari abayobozi b’Abasirikare bari mu Rwanda hagati y’umwaka wa 1990 kugeza mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Si ubwa mbere Perezida Kagame yitiriwe igikorwa remezo hanze y’u Rwanda, uhereye ku mihanda, amahoteli n’ibindi.
Muri Tanzania, mu Mujyi wa Dar-es-Salam, habarizwa Hoteli y’inyenyeri 3 yiswe Kagame Hotel Ltd iherereye kuri “Ubungo National Housing” mu muhanga witwa Njilima, ikaba imaze imyaka 15 ikorera muri icyo Gihugu.
Hari n’umuhanda witwa Paul Kagame Road uherereye i Lilongwe mu Murwa Mukuru w’Igihugu cya Malawi.