France: Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo Incimatata Oreste yasobanuye uko Ngenzi yicishije Abatutsi

  • admin
  • 01/06/2016
  • Hashize 8 years

Mu rubanza ruburanishirizwamo Tito Barahira na Octavien Ngenzi bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo Incimatata Oreste, wari padiri mukuru wa paruwasi ya Kabarondo, yasobanuye uburyo Ngenzi wari burugumesitiri w’ako karere yaganjwe n’ingeso yo kwishakira umugati agatuma Abatutsi bicwa.

Ngenzi na Barahira bose bahoze ari ba burugumesitiri b’Umujyi wa Kabarondo, bashinjwa uruhare mu rupfu rw’Abatutsi bahungiye muri paruwasi yaho.

Mu buhamya padiri Incimatata yatangiye mu rukiko rwa Paris mu Bufaransa ku wa Kabiri, yasobanuye ko atazibagirwa tariki ya 13 Mata 1994, ubwo abasirikare bakikije paruwasi ye bakica abagabo, abagore , abana, abakecuru n’abasaza bari bahahungiye.

RFI ivuga ko Incimatata yasobanuye ko we yarokotse bitewe n’umusirikare wemeye kutamwica akamuca amafaranga. Avuga ko komini ya Kabarondo yari yagerageje kutishora mu kwica Abatutsi ahanini bitewe na Ngenzi ngo wasaga nkukunda amahoro.

Incimatata ariko ati” Naramwizeraga, yari umuntu mwiza. Gusa buri wese agira ingeso, na Ngenzi yari azi ubucabiranya no kumenya ahari indonke, yahisemo uruhande abogamira akurikiye inyungu maze arareka Abatutsi baricwa.”

Octavien Ngenzi na Tito Barahira basimburanye ku buyobozi bw’umujyi wa Kabarondo hagati ya 1977 na 1994. Baraburanishirizwa mu rukiko rwa Paris kuva muri Gicurasi. Biteganyijwe ko urubanza rwabo ruzamara ibyumweru umunani.

Ngenzi yafatiwe mu birwa bya Mayotte mu 2004 ashaka ubuhungiro akoresheje impapuro mpimbano mu gihe Tito Barahira yafatiwe i Toulouse mu Bufaransa aho yari atuye muri Mata 2013.

Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/06/2016
  • Hashize 8 years