FPR yatwigishije guhangara ibibazo tukabikemura,tugomba guhangara n’abakora ibitari byo-Perezida Kagame

  • admin
  • 08/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gukora inshingano zabo za buri munsi barangwa no kuzuzanya na bagenzi babo kuko iyo bitabaye bityo, ikigamijwe kitagerwaho.Ikindi kandi ngo FPR yigisha guhangara ibibazo bigacyemuka bityo hacyenewe no guhangara n’abakora ibitari byo.

Ibi yabibwiye abantu basaga ibihumbi bibiri bitabiriye Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yanemerejwemo urutonde rw’abakandida 70 bazawuhagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri.

Perezida Kagame yavuze ko abazahagararira Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Abadepite bakwiye kurangwa no gukurikirana ibikorwa, birimo ibya guverinoma.

Perezida Kagame yagize ati “Icyo tugomba guharanira, tukongeramo ingufu ni uko izi nshingano zose zitagomba kugarukira mu mpapuro. Dushaka ko ibintu bikorwa, hakagira ibivamo bidufasha kugana no kugera aho twifuza.”

Abo batoranyijwe uko ari 70 bazahagararira FPR Inkotanyi mu matora,yababwiye ko atari ugukomereza aho abo basimbuye bagejeje gusa, ahubwo ni ukongera intambwe ndetse n’imikorere myiza ikindi ngo FPR ntabwo ari uko ikora.

Yagize ati “ Twese tugomba kumva inshingano yacu yo guhindura imikorere tuganisha kugera ku ntego tuba twihaye. Ntabwo ari ugukomereza aho abo muzasimbura bagejeje gusa, ni ukongera intambwe, n’imikorere myiza itugeza aho dushaka kugera […] Ntabwo ari ugukora gusa uko ibintu bisanzwe ’business as usual’. Ntabwo ari uko FPR ikora. Mwumve ko muhagarariye abanyarwanda. ”

Umukuru w’Igihugu yahwituye abagera mu Nteko bagatangira kwireba ku giti cyabo aho kureba inyungu z’abo bahagarariye aribo abanyarwanda. Abishimangira avuga ko ‘Ntawe ukwiriye kuba ’we’ ubwe aho twese dukwiriye kuba ’twe’. Ni twebwe, twese Abanyarwanda tubatumye kuduhagararira’.

Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye iyi Biro Politiki ko imikorere yo kudakurikiza igenamigambi ikigaragara ikwiye gucika burundu ahubwo abantu bagashyira imbere inshingano bahawe.

Ibi ngo bizajyana no gukorera hamwe kuri buri wese, bumva ko nta muntu wa kamara uriho.

Perezida Kagame yagize ati “Inshingano dufite aho turi hose, nta muntu umwe uri kamara. Hari undi mukorana, hari uwo mwuzuzanya, iyo mudakoranye ntabwo ikigamijwe kigerwaho. Ibi iyo tubisuzuguye bigira ingaruka ku mikorere.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Tugomba kumenya ko duhagarariye abantu, abaturage. Abenshi tutazi, tutavugisha nibo batumye twicaye hano. Tugomba guhora tubatekerezaho. Nibo dukorera. […] Nta na rimwe dukwiriye gutezuka ku mico, imyifatire, n’imikorere bikwiriye kuba bituranga nk’abanyamuryango. Ibi nibyo bitugeza ku ntumbero yacu, ikuzuzwa neza uko tubyifuza.”

Perezida Kagame kandi yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kutajya barebera mu gihe hari umwe muri bo ukora ibidahitse ahubwo abasaba kujya bahwiturana.

Perezida Kagame ati “Igihe tubona abakora ibidahwitse muri twe ntitubabwire ngo tubahwiture, Umuryango wacu FPR waba ukora ibitari byo. FPR yatwigishije guhangara ibibazo tukabikemura.Tugomba guhangara n’abakora ibitari byo.”

FPR Inkotanyi yasoje igikorwa cyo gushaka abakandida mu turere twose, buri karere katoye abakandida bane barimo abagore babiri n’abagabo babiri bashyikirizwa umuryango ku rwego rw’igihugu, ukaba ariho haza kuvamo abatangazwa ku rutonde ntakuka rw’abazawuhagararira mu matora.

FPR Inkotanyi iyoboye igihugu, niyo inafite ubwiganze mu badepite bari gusoza manda. Kuri iyi nshuro hari n’indi mitwe ya poltiki yifuje kuzifatanya na FPR mu matora y’abadepite.







Muhabura.rw

  • admin
  • 08/07/2018
  • Hashize 6 years