FPR Inkotanyi yashimiwe guteza imbere imibereho y’abaturage mu karere ka Rubavu
- 20/01/2016
- Hashize 9 years
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abaturage batishoboye bo mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, barashimira umuryango FPR Inkotanyi, wabateye inkunga zabafashije kuzamura imibereho yabo, ubu ubuzima bwabo bukaba bumeze neza.
Kankindi Gaudence, umubyeyi w’incike uri mu kigero cy’imyaka 90 utishoboye, Rutikanga Aloys nawe bahuje ibibazo, bashimira umuryango FPR Inkotanyi wabubakiye inzu, ubu bakaba bakaba batuye mu nzu zibahesha ishema. Kankindi yagize ati:“Nari ntuye mu ihema none ubu FPR yaranyubakiye, nta bana ngira kuko umwe nari mfite yaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu muri 1994.” Iyi neza y’umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Gisenyi inashimwa n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, batuye mu mudugudu w’ihumure, bavuga ko imibereho yabo bayikesha FPR kuko yabubakiye inzu, ikabarihira mituweli ndetse n’abana babo bakiga ntaw’ubirukaniye amafaranga y’ishuri.
Nyandwi Maisha, uhagarariye abarokotse Jenoside bo mu mudugudu wa Mbugangari bubakiwe, yagize ati:“Twari twaraheranwe n’agahinda FPR itubera umubyeyi, ubu twagaruriwe agaciro kandi turishimye nk’abandi banyarwanda bose.”
ibi hamwe n’ibindi bikorwa nibyo byahurije hamwe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu mujyi wa Gisenyi kugira ngo babyishimire banategura ibyo bazakora muri uyu mwaka wa 2016. Chairman wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie, avuga ko batazahwema na gato kwita ku mibereho y’abanyamuryango bayo batishoboye.
Aba banyamuryango kandi baboneyeho umwanya wo gukusanya inkunga y’amafaranga ibihumbi 500, yo kuzuza neza inzu ya Kankindi itararangiye neza:Src:Imvaho.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw