Fire Man yahisemo gukorana na Coca Cola nyuma kwibura mu bahatanira Guma Guma

  • admin
  • 13/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Hari gahunda nyinshi cyane mpugiyemo nk’Umuhanzi kandi by’akarusho wabigize umwuga, ikindi kandi Indirimbo zirahari ahubwo Abanyarwanda bajye bamfasha kuzisaba kubitangazamakuru bitandukanye kuko zirahari yaba inshyashya ndetse n’izo hambere, nagirango mbabwire ko mfite gahuda ikomeye ndimo gukorana na Coca Cola mu marushanwa ya Copa Cocacola tuzenguruka igihugu cyose rero birumvikana ndahari cyane kandi ndimo gukora neza.- “ Fire Man”

Fire Man, Umuhanzi umwe mu bagize cyangwa abo twakwita inkingi za mwamba mu njyana ya Hip hop hano mu Rwanda, ni umwe mu bahanzi bafite amateka ndetse n’Ibigwi muri uru ruganda rwa Muzika Nyarwanda. Mu kiganiro na Muhabura.rw, Fire Man yaduhishuriye bimwe mubyo ahugiyemo nyuma yo kubura amahirwe yo kugaragara mu bahatanira Guma Guma ku nshuro ya Gatandatu mu magambo ye Fire Man yagize ati: “ Birumvikana ngewe nk’Umuhanzi kandi wabigize umwuga sinjya nicara ubusa kandi burya n’iyo ntarimo gusohora indirimbo akenshi mba mpgiye mu bindi bikorwa ariko nabyo bijyanye na muzika yanjya cyane ko nk’Ubu mfite indirimbo zitandukanye ndimo gutunganya haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho, urugero nk’indirimbo yanjye yitwa I Kigali mu Rwanda ndetse n’izini nyinshi ndimo gutegurira abanyarwanda by’Umwihariko abakunzi b’ibihangano byange nemera ko ari benshi cyane muri iki gihugu”

Fire Man kandi akomeza avuga ko kuri ubu ari umwe mu bahanzi barimo gufatanya na CocaCola mu marushanwa ya Copa Cocacola ndetse akaba yaramaze no gusinya nk’Umuhanzi wamamaza (Brand Ambassador) w’iyi kompanyi ya Cocacola. Ibi rero ngo kuri Fire Man nibyo bikorwa ahugiyemo ndetse hamwe na CocaCola ndetse n’aya marushanwa ya Copa Cocacola yo kugenda bazenguruka igihugu cyose bashaka impano mu bana bakiri batoya bakina umupira w’amaguru n’indi mikino biteguye kugera kuri buri Munyarwanda aho aherereye hose kuburyo Fire man agiye kongera gususurutsa Abanyarwanda abasanze aho baherereye hirya no hino mu gihugu. Si Fire Man wenyine urimo gufatanya na CocaCola muri aya marushanwa kuko afatanije na Mico The Best nawe basanzwe babana mu nzu itunganya imiziki ya Super Level.

Iri rushanwa kuri Fire Man ngo ni undi mwanya mwiza yabonye wo kwiyereka Abanyarwanda ko akiri wa Muhungu wa Muzika basanzwe bazi n’Ubuhanga bwe ndetse kandi ngo ni ibintu yashyizemo imbaraga nyinshi cyane ko atari aherutse kugaragara mu bikorwa nk’ibi bimuhuza n’abafana be aho baherereye mu gihugu hose, kuri ubu iri rushanwa rimaze kuba mu duce twa Huye ndetse na Nyamasheke bikaba biteganijwe ko ejo tariki ya 14 Gicurasi bazerekeza I Musanze aho Fire Man asaba abatuye Musanze no hafi yahoo kuzaza kwifatanya nawe muri iki gikorwa cya Copa Coca Cola.





Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/05/2016
  • Hashize 8 years