Fidele Ndayisaba yiteguye guhangana n’uwabangamira ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwagezeho

  • admin
  • 03/03/2016
  • Hashize 8 years

Amateka y’u Rwanda mu gihe cya vuba yerekana ko ari igihugu cyapfuye kikaza kuzuka, ni urugamba rutoroshye rwanasabye ko hameneka amaraso kugira ngo u Rwanda rwongere kuba igihugu, binyuze mu rugendo rwakomejwe n’ubumwe n’ubwiyunge aribyo Fidèle Ndayisaba yemeza ko azahanganiraho n’abazabwototera.

Akamaro k’ubumwe n’ubwiyunge wakazaba Abanyamerika n’ibindi bihugu bihora mu ntambara z’urudaca. Abanyamerika nyuma ya 1776 basubiranyemo baricana mu ntambara yaguyemo abantu basaga miliyoni, gahunda y’ubumwe yatangijwe na Perezida Abraham Lincoln niyo itumye bitwa ibihangange muri byose. Ahereye ku kamaro k’uwo murongo n’uko wubatse Isi, Ndayisaba wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge watangiye imirimo ye ku mugaragaro ku wa gatatu tariki ya 2 Weruwe 2016, yagaragaje uko abukomeyeho. Yabwiye abashaka guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda ko ntaho bazamenera kuko kubugeraho byagoranye hakameneka n’amaraso y’abitangiye kubohora u Rwanda.

Imbere y’abakozi b’iyo komisiyo yasobanuye akamaro k’ubumwe ndetse ko bugomba guharanirwa kuko mu gihe Isi irimo cy’impinduka hari byinshi bishobora kubwototera. Yagize ati “ Hari ibirura birekereje ku buryo bibonye uburyo byahitana ubumwe bw’Abanyarwanda. Nka komisiyo ishinzwe ako kazi by’umwihariko n’ubwo tugafatanya n’inzego nyinshi, dufite inshingano ikomeye yo kurinda, tuzarinde dukomeze kandi tubuteze imbere uko bishoboka.” Yavuze ko akimara kumva ko yahawe akazi muri iyo komisiyo byamushimishije kuko ubumwe bw’Abanyarwanda bukomeye kandi ko iterambere ry’u Rwanda risagamba muri iyi minsi, ryakomotse ku gisubizo cy’ubumwe n’ubwiyunge rwishatsemo. Mugaga Johnson wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’iyi komisiyo yibukije ko hari imbogamizi zirimo abibwira ko u Rwanda rwageze ku bumwe n’ubwiyunge uko bikwiye nyamara ubumwe bw’Abanyarwanda bwashenywe mu myaka 100 [mu gihe cy’ubukoloni] butagerwaho mu myaka isaga 20 yonyine.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana yijeje Ndayisaba ko bazamushyigikira mu nshingano zikomewe yahawe. Yagize ati “ Ntitukwakiriye gusa turanakwishimiye kandi iyagushoboje mu mirimo itandukanye wagiye ukora neza n’aha izagushoboza. Tuzagushyigikira mu bufatanye bwo kwera imbuto zihesha u Rwanda umugisha.” Musenyeri Rucyahana yasabye abakozi b’urwo rwego kwera imbuto z’ubumwe n’ubwiyunge ngo abandi babareberaho.

Fidèle Ndayisaba asimbuye kuri uwo mwanya Dr Habyarimana Jean Baptiste wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazaville. Ubushakashatsi buheruka ku bumwe bw’Abanyarwanda bugaragaza ko buri ku kigero cya 92.5%.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/03/2016
  • Hashize 8 years