FERWAFA yishyuye abasifuzi imishahara y’ibirarane

  • admin
  • 05/11/2015
  • Hashize 8 years

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwishyura ibirarane bari bafitiye abasifuzi by’umwaka ushize bihwanye na miliyoni 42 FRW nyuma y’aho banditse ibaruwa bamenyesha ko batazasifura umunsi wa munani wakinwe kuri uyu wa Kabiri no kuwa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2015.

Ibaruwa yakurikiwe n’ibiganiro byahuje abayobozi ba FERWAFA n’Ishyirahamwe ry’abasifuzi n’abakomiseri “ARAF” basezeranywa ko muri iki cyumweru bazabona amafaranga basabaga arimo miliyoni 42 FRW zo mu 2014-2015. Amakuru y’uko abasifuzi bamaze kubona amafaranga bari bafitiwe yemejwe na Sekamana Abdoul, Umunyamabanga wa “ARAF” wavuze ko bishyuwe ibirarane byo muri shampiyona ya 2014-2015. Yagize ati “Amafaranga yatugezeho, twamaze no kubemenyesha abasifuzi ko ibirarane by’umwaka ushize byishyuwe tubasaba gukomeza gukora cyane ngo bakomeza gufasha iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

FERWAFA yasabye abasifuzi kwihangana bagakomeza akazi kabo kuko bari bandikiye Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA” kugira ngo bishyure bakoresheje inkunga babagenera. Sekamana yashimiye abasifuzi uko bitwaye muri iki gihe no muri iki kibazo abasaba gukomeza gukorera hamwe no kumva ubuyobozi bwabo. Kuri uyu wa Kabiri, abasifuzi bemeye gusifura umunsi wa munani wa shampiyona bategereza isezerano bari bahawe muri iki cyumweru. Mu Kwakira 2014, FERWAFA yari yishyuye abasifuzi miliyoni 20 FRW zarimo ibirarane byo kuva mu 2006 na miliyoni 13 FRW yo mu 2013-2014.

Aba basifuzi barayoborana akanyamuneza umunsi wa cyenda wa shampiyona mbere y’uko ikipe y’igihugu itangira umwiherero utegura umukino wa Libya uzabera muri Tuniziya tariki ya 13 Ugushyingo naho uwo kwishyura kuri stade ya Kigali ukinwe tariki ya 17 Ugushyingo 2015 mu majonjora y’igikombe cy’Isi 2018.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/11/2015
  • Hashize 8 years