FERWAFA yahanishije Perezida wa Gasogi United ibihano kumara imikino 4 atajya ku bibuga

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/01/2022
  • Hashize 2 years
Image

Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022, yatangaje ko yasanze Perezida wa Gasogi United  Kakooza Nkuriza Charles yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvenal nyuma y’umukino wahuje Ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC

Komisiyo yamuhanishije gusiba imikino ine n’ihazabu y’ibihumbi ijana.

Komisiyo kandi ivuga ko yasanze Nkuriza Charles yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati, Ahishakiye Balthazar ku mukino Ikipe abereye umuyobozi yahuriyemo na Police FC ku itariki ya 29 Ukuboza 2021, bityo akaba ahanishijwe guhagarikwa imikino ine mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri, n’ihazabu y’ibihumbi mirongo itanu.

Iyi komisiyo kandi yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022, yatangaje ko yafatiye ibihano ikipe ya Etincelles FC ndetse n’abakinnyi bayo Bizimana Omar, Mudeyi Souleyman na Uwihoreye Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino Ikipe ya Etincelles FC yakinnye na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yasanze abafana b’Ikipe ya Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire, bityo Ikipe ikaba ihanishijwe igihano cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga isanzwe yakiriraho nyuma yo kumenyeshwa iki cyemezo.

Komisiyo kandi yasanze abakinnyi batatu ba Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo aba bakinnyi bavuze bakaba bahanishijwe buri wese kudakina imikino ibiri, hamwe n’ihazabu y’ibihumbi 10 Frw.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/01/2022
  • Hashize 2 years