FERWAFA nayo yemereye rutahizamu Jonathan Rafael gutangira gukinira Rayon Sport

  • admin
  • 12/12/2018
  • Hashize 5 years

FERWAFA yamaze guha uburenganzira rutahizamu w’umunya-Brazil Jonathan Rafael da Silva bwo gutangira gukinira ikipe ya Rayon Sports mbere y’uko icakirana na APR FC.

Uyu mukinnyi ni umwe mu mazina yagarutsweho cyane haba mu bitangazamakuru ndetse no mu bafana b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru,kuva byamenyekana ko agiye kuza muri iyi kipe.

Noneho byaje kuba ibindi ubwo FIFA yamuhaga icyangombwa mpuzamahanga cya ITC (International Transfer Certificate) kimwemerera gukinira Rayon Sports.

Nyuma yo guhabwa ITC na FIFA, amaso y’abakunzi ba ruhago mu Rwanda ndetse n’abafana ba Rayon Sport yahise ahangwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, ngo ribe ryakwemerera uyu mukinnyi gutangira gukinira Rayon Sports, by’umwihariko agatangira ahura na APR FC kuri uyu wa Gatatu.

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo FERWAFA nayo yamaze guha icyangombwa (Licence) kimwemerera gutangira gukinira Rayon Sports mu marushanwa ategurwa na FERWAFA arimo Shampiona n’igikombe cy’Amahoro.

Gusa ntibizwi neza niba uyu mukinnyi aribuze kugaragara mu kibuga ubwo Rayon Sport na APR FC ziribube zihatanira amanota atatu, dore ko bakimuhaye habura amasaha macye ngo rwambikane hagati y’aba bacyeba b’ibihe byose.


FERWAFA yamaze guha Jonathan Rafael da Silva icyangombwa (Licence) kimwerera gutangira gukinira Rayon Sports

Yanditswe na Habururema Djamali

  • admin
  • 12/12/2018
  • Hashize 5 years