FERWAFA: Iyirukanwa ry’Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi ni ibihuha

  • admin
  • 19/11/2015
  • Hashize 8 years

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” buremeza ko Jonathan McKinstry, umutoza w’ikipe y’igihugu “Amavubi” ari we uzatoza iyi kipe mu mikino ya CECAFA izatangira ku wa Gatandatu taliki 21 Ugushyingo 2015 muri Ethiopia.

Ibi muri FERWAFA babitangaje nyuma y’ibihuha byari byagiye hanze bivuga ko McKinstry atazajyana n’Amavubi muri CECAFA, ahubwo iyi kipe izajyana na Mashami Vincent usanzwe yungirije. Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko McKinstry yirukanwe nyuma yo gutsindwa imikino 10 muri 16 yatoje Amavubi harimo n’uwo yatsinzwe na Libiya ibitego 3-1 ku wa Kabiri taliki 17 Ugushyingo 2015.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Mulindahabi Olivier yabwiye

Itangazamakuru ko nta makuru azi y’iyurukanwa ry’uwo mutoza. Ati ” Kuri iyi saha tuvugana ndashaka kukubwira ko aya makuru ntayo nzi. N’icyo cyemezo cyo kumwirukana ntakirafatwa. Nta muntu n’umwe wari waganira nawe”. Umuyobozi wa siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, Bugingo Emmanuel nawe yemeza ko nta cyemezo cyari cyafatwa cyo kwirukana uyu mutoza. Ati “Umusaruro ntabwo ari mwiza kandi turabibona. Inzego zirabiganiraho zirebe icyo gukora. Ibyo kumuhagarika ntabyo nzi, dutegereze ababishinzwe bahure”.

Bugingo avuga ko atazi igihe iyi nama izabera, anashimangira ko imyitwarire mibi ihangayikishije bikomeye abashinzwe siporo kuruta yewe n’abakunzi b’umupira. Hari abakinnyi biyongereye mu Mavubi ajya muri Ethiopia. Mu gihe Amavubi yerekeza muri Ethiopia uyu munsi ku wa Kane taliki 19 Ugushyingo 2015, Jonathan McKinstry yongeyemo abakinnyi 3 Munezero Fiston myugariro wa Rayon Sports, Habimana Yusuf ukinira Mukura na Senyange ukinira muri Gicumbi FC.

Ikipe y’u Rwanda izakina umukino ufungura CECAFA na Ethiopia, ku wa Gatandatu taliki 21 Ugushyingo 2015 akurikizeho Tanzania na Somalia zose ziri kumwe mu itsinda A.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/11/2015
  • Hashize 8 years