FERWAFA iti”Rayon sport yaciwe amande na CAF” naho Rayon Sport iti ni FERWAFA,ninde uri mukuri?

  • admin
  • 18/08/2018
  • Hashize 6 years

Urujijo rw’amande bivugwa ko CAF yaciye Rayon Sport rwamaze kuvaho n’ubwo FERWAFA na Rayon Sport bitanaga bamwana,ariko ukuri guhari ni uko FERWAFA ariyo yaciwe ayo mande n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” nk’uko amategeko abigena.

Ni nyuma y’uko iyi kipe yambara ubururu n’umweru yashinzwaga uburangare bw’amakosa yakozwe muri iri rushanwa irimo gukina rya Confederation CAF arimo iry’uko ikipe ya Rayon Sport itamenyesheje ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya igihe izagendera muri icyo gihugu gukina n’ikipe yaho ya Gor’mahia ndetse n’iry’uko FERWAFA itashoboye gutanga televiziyo ishoboye yo kwerekana imikino bityo ibyo bihano byose byaciwe FERWAFA.

Ibyo bihano FERWAFA yaciwe harimo ibihumbi bitatu by’amadorari “$3,000” ndetse n’ibihumbi mirongo ine by’amadorari “$ 40’000” byo kwerekana imipira kuri za Televiziyo.

Ese ukuri ni ukuhe hagati ya FERWAFA na Rayon Sport?

Ukuri kuri Rayon Sport ni uko atariyo igomba kwishyura ayo mande kuko nta kipe yandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ahubwo ishyirahamwe rigomba kwandikira irindi shyirahamwe maze rikabimenyesha ikipe yaryo.

Byumvikana ko FERWAFA yagombaga kwandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya irimenyesha igihe Rayon Sport izagerera muri icyo gihugu.Bityo ibihumbi bitatu by’amadorari bigomba kwishyurwa na FERWAFA aho kwishyurwa n’ikipe ya Rayon Sport.

Kubyerekeranye n’ibihumbi mirongo ine by’amadorari nabyo bigomba kwishyurwa na FERWAFA kuko itashoboye gutanga tereviziyo ishoboye yo kwerekana imikino ya Confederation CAF kuko iri shyirahamwe ryasabye FERWAFA ngo itange tereviziyo ishoboye igomba kuzerekana imipira yose y’iri rushanwa maze FERWAFA itanga Televiziyo y’igihugu y’ikigo cya RBA ariko CAF yahise isanga ntabushobozi bwo kwerekana iyo mikino maze ihita yohereza Super Suport.

Mu kubona ko RBA itujuje ibisabwa ngo yerekane iyo mikino iyerekana ku ngufu ntaburenganzira ibifitiye kandi CAF yari yaramaze kohereza Super Sport bityo FERWAFA igomba kwishyura ibyo bihumbi mirongo ine by’amadorari bizishyurwa tereviziyo igomba kwerekana iyo mikino.

Ibi byose birasobanurwa neza n’ubutumwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryacishije kuri email bwemeza ko FERWAFA ariyo ikwiye kwishyura ayo mande angana n’ibihumbi mirongo ine na bitatu by’amadorari kuko haba kubyo kwerekana imipira niyo ibifite munshingano ndetse no kwandikira ishyirahamwe rigenzi ryayo.

Gusa kubera ko hari amafaranga Rayon Sport yagenewe kubera ko yageze mu matsinda igahabwaho macye nk’uko bigenwa na CAF,bityo ayo niyo yabaye yishyuye uwo mwenda FERWAFA ibereyemo CAF nyuma Rayon Sport ikazishyuza FERWAFA ikayisubiza amafaranga yayo kuko atariyo [Rayon Sport] yahanwe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/08/2018
  • Hashize 6 years