Félix Tshiseked yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

  • admin
  • 11/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba, wamushimiye ingufu yashyize mu kuzamura ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye, Gen Nyamvumba yavuze ko yari yagiye kumushimira kubera ubushake bw’ubufatanye hagati y’ingabo za RDC n’iz’u Rwanda ndetse anamuzaniye intashyo za mugenzi we Perezida Paul Kagame.

Ati “Twaje hano guha icyubahiro Perezida Tshisekedi no kumushimira kubera ubushake bw’ingabo za Congo (FARDC), mu bufatanye n’umubano mwiza hagati y’ingabo zombie ndetse tunamuzaniye intashyo za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda”.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Congo, Lieutenant Général, Célestin Mbala Munsense, yavuze ko nk’abaturanyi bagomba kongera imikoranire mu kubungabunga amahoro.

Ati “Turi abaturanyi kandi nk’abaturanyi tugomba kongera ubushake bwo gukorana kugira ngo dufashanye mu kubungabunga umutekano no kongera imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi kandi turizeza abaturage ko amahoro ahari tugomba kuyabungabunga kugira ngo haboneke iterambere mu karere kose”.

Umubano w’u Rwanda na RDC, uhagaze neza. Mu mpera z’umwaka ushize ingabo za FARDC zafashe uwari umuvugizi w’umutwe wa FDLR, Laforge Bazeye Fils, na Lt Col Theophile uzwi nka Abega wo mu ishami rishinzwe iperereza muri FDLR. Aba bafatiwe ahitwa Bunagana bava mu gihugu cya Uganda.

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruherutse gutegeka ko bafungwa by’agateganyo nyuma y’uko rusanze hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha by’iterabwoba baregwa.

Bagiranye ibiganiro ku mikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi
MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/05/2019
  • Hashize 5 years