FC Barcelona yamaze kubonera MSN umwunganizi.

  • admin
  • 11/05/2016
  • Hashize 8 years

Byari bimaze kugaragara ko biba ikibazo mugihe hagize uhura n’impamvu ituma adakina muri batatu bagize ubutata busatirizi bwa FC Barcelona MSN (Messi, Suarez na Neymar). Ibi byagaragaye cyane mu gihe aba basore bari bavuye iwabo muri Amerika y’epfo gukina imikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi 2018, baje kuvayo bananiwe maze biviramo Barca gutakaza ikino myinshi kko nta musimbura bari bafite. Abayobozi n’umutiza biyi kipe baje kubona ko umuti w’icyo kibazo ari umufaransa Hatem Ben Arfa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo mu Bufaransa L’Equipe, ni uko uyu musore aherutse I Catalonia kuvugana na Barca ku masezerano. Uyu musore maze gutsindira ikipe ya Nice mu Bufarasa ibitego 18 mu gihe kitagera no ku mwaka kandi nyamara yaranagiye ahura n’imvune. Ben Arfaw’imyaka 29 yari aherutse gusohorwa nabi mu ikipe ya Newcastle n’uwahoze ayitoza Alan Pardlew. Kuri ubu nta masezerano afitnye n’ikipe runaka, yemrewe kwigurisha aho ashaka ndetse ku giciro ashaka mu gihe icyo aricyo cyose.

Mu cmpera z’icyumweru gishize kandi yanagaragaye ku kibuga ikipe ya FC Barcelona ikoreraho imyitozo. Ibi byose akaba ari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko uyu musore yaba ageze kure yerekeza i catolonia gukinira iyi kipe. Ni nyuma y’uko abandi bakinnyi iyi kipe yasaga nk’ishaka bigaragara ko bitoroshye kubabona. Aha twavuga nka Riyad Mahrez wamaze gutangaza ko atazava muri Leicester City, Philippe Coutihno nawe ntibicyoroshye nyuma y’uko Jurgen Kloop ahinduriye ibintu muri Liverpool na Paul Pogba bigaragara ko amahirwe menshi ari ukwijyanira na Antonio Conte muri Chelsea kuko n’ubundi ni we wari wamuzanye muri Juventus.

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/05/2016
  • Hashize 8 years