“Fast And Furious 8” igiye gusohokana impinduka zirimo na Justin Beiber

  • admin
  • 25/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umunyacanada wamamaye mu njyana ya pop, Justin Drew Bieber ashobora kugaragara muri filime ya Fast and Furious 8 izaba itandukanye cyane n’ibice byabanje, irajya hanze mu mwaka utaha wa 2017.

Nk’uko bitangazwa na Movie Pilot, Bieber agomba kuzahura na Charlize Theron, Cara Delevigne na Matt Damon mu rwego rwo kwinjira muri iyo filime ibica bigacika kuri iyi si.

Ntabwo umwanya azakina wari washyirwa ahagaragara, ariko bivugwa ko yazakoreshwa nk’inshuti ya Sean.

Beiber yashatse kujya muri iyi filimemu gice cya 7 muri 2012, gusa imyitozo ye yari ikiri mike, kuri ubu bigaragara ko hari uguhuza hagati ye n’umuyobozi (director) w’iyi filime witwa Gary Gray.

Muri 2013 ubwo Paul Walker yitabaga Imana, byabanje guhwihwiswa ko Justin agiye kumusimbura ariko birangira Cody Walker ari we ufashe uwo mwanya.

Andi makuru avuga ko Justin Bieber yazinjiramo nka Brian O’Connor wakinnye umwanya wa Paul Walker. Ashobora kuzagaragara ku mu sozo wa Fast & Furious 8 cyangwa mu ntangiriro za Fast & Furious 9 akazaba ari inshuti ya Sean Boswell (Lucas Black).

Umuyobozi (director) w’iyi filime, Gary Gray,yashimangiye ko igice cya munani kizaba gitandukanye cyane n’ibice byahise


Iki gice cya munani kirajya hanze mu ntangiriro z’umwaka utaha(photo internet)

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/09/2016
  • Hashize 8 years