Evode aragiye mu ruhame akora ibibi mwaramubonye muraceceka-Perezida Kagame
- 16/02/2020
- Hashize 5 years
Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ku iyegura rya buri mu Minisitiri wese uko ari batatu, ahera kuri Evode Uwizeyimana wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko.
Yavuze ko benshi mu bayobozi, ibyo badakora neza, impamvu ni imwe ishingiye ku mico mibi “iri mu bantu benshi”.
Yakomeje agira ati “Evode aragiye mu ruhame, asanze abantu b’umutekano bari mu kazi, aparika imodoka ye ahantu hatemewe, aho bagenzurira abinjira mu nyubako we ahisemo kunyura ku ruhande.”
Yavuze ko umwana w’umukobwa wari mu kazi yamwegereye, aramubwira ngo unyuze ahatariho “undi akubita umwana w’umukobwa agwa hasi, nicyo gisubizo yahaye umwana w’umukobwa.”
Perezida Kagame yavuze ko atari ubwa mbere n’ubwa kabiri akoze bene ayo makosa ahubwo “Niko asanzwe abigenza, mwaramubonye muraceceka.”
Yakomeje abaza abandi bayobozi impamvu mugenzi wabo akora ibintu nk’ibyo bakamubona, barangiza bakicecekera.
Kuri Munyakazi Isaac wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yavuze ko yamwirukanye kubera amakosa ya ruswa yamuranze.
Yavuze ko hariho ‘ibintu by’urutonde ku mashuri’, abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma y’ijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.
Ati “Baramubwira bati tworohereze ishuri ryacu rize mu myanya ya mbere, arabikora, bati tuzaguhemba. Amafaranga ibihumbi 500, muzira n’ubusa.”
“Na we yaje kubyemera, yarabyemeye kuko hari ibimenyetso, bamufatiye mu cyuho. Nawe iyo mbyihorera, nta nubwo twari kuza hano ngo hagire umbaza muri mwe kuko ntacyo bibatwaye. Iyo ntamwirukana yari kuza akicara hano.”
Nyakubahwa Perezida Kagame ubwo yavugaga ku mpamvu zatumye uwari Minisitiri w’Ubuzima yegura, yagarutse ku buryo mu minsi ishize yasabye ko abayobozi bose bazajya mu mwiherero bazasuzumwa hakarebwa niba nta n’umwe waba ufite ikibazo cya Virus ya Coronavirus iteye inkeke Isi muri iyi minsi.
Ati “Sinzi ukuntu byanjemo mbyutse, ntelefona bamwe mu bayobozi ndavuga nti iyi Coronavirus, ndavuga nti twese badupimye tukajya mu mwiherero tumeze neza. Nti mubwire Minisitiri w’Ubuzima ngo twese [badupime] nanjye bampereho.”
“Twari tumaze iminsi bambwira ngo ko twiteguye ko itugezemo ko ibintu byose biteguye. Nyuma numva ngo ntabwo ari ngombwa ngo twagenda.”
Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ko ngo Dr Gashumba hari uwo yabwiye ko bafite ibikoresho 3500 byakwifashishwa mu gusuzuma iyi ndwara, “Ko nituvanamo 400 z’abagiye kujya mu mwiherero turaba tugabanyije cyane”.
Yakomeje avuga ko uwo muntu wavuganaga na Gashumba yamubwiye ko “ibyo kuba uvanyeho 400 biraba bigabanutse, utelefone Perezida ubimubwire”.
Ngo abantu bo mu nzego z’umutekano bakomeje gukurikirana, nyuma umwe “Yahisemo kohereza abantu muri Minisiteri, bagezeyo, babajije abantu bababwira ko bafite ibintu bishobora gukora ku bantu 95.”
Ati “Maze kubona iyo raporo ivuye muri Minisiteri y’Ubuzima, mbaza niba koko aribyo ko ibintu bishobora gukora ku bantu 95, ngo yego nibyo Mbaza Minisitiri, ngo urareba atangira inkuru ndende, ngo mwatwumvise nabi.”
Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze kandi ko hari ikindi kibazo kigaragaramo Dr Diane Gashumba cy’amavuriro, avuga ko kinareba Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira na Minisitiri w’Umutekano, Gen Nyamvumba Patrick.
Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe ashaka guhangana n’ibibazo nk’ibi, ko abayobozi badakwiye kwangiza ibintu bya rubanda.
Chief editor Muhabura.rw