EURO 2020 : U Butaliyani bwegukanye Igikombe bu tsinze u Bwongereza kuri penaliti [REBA AMAFOTO]

  • Niyomugabo Albert
  • 12/07/2021
  • Hashize 3 years
Image

U Butaliyani bwegukanye Igikombe cya EURO 2020 bu tsinze u Bwongereza kuri penaliti 3-2, ni nyuma y’uko zari zanganyije igitego 1-1 y’umukino wa nyuma wabereye kuri Stade Wembley

igice cya mbere nta bundi buryo bukomeye bwayibonetsemo .Mu gice cya kabiri, u Butaliyani bwatangiye busatira cyane izamu ry’u Bwongereza bwatabawe kenshi n’umunyezamu .

Bryan Crisante na Domenico Berardi basimbuye Nicolo Barella na Ciro Immobile, bifasha u Butaliyani gukomeza kotsa igitutu u Bwongereza kugeza ubwo habonekaga igitego cyo kwishyura ku munota wa 68, cyinjijwe na Leonardo Bonucci .

Iminota y’umukino yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu ry’indi, hashyirwaho 30 y’inyongera na yo itagize icyo ihindura .

Hatewe penaliti, u Butaliyani bwegukana Igikombe cya EURO 2020 butsinze 3-2.

Domenico Berardi, Leonardo Bonucci na Federico Bernardeschi ni bo batsinze penaliti z’u Butaliyani mu gihe iz’u Bwongereza zatsinzwe na Harry Kane na Harry Maguire.

Abahushije penaliti z’u Butaliyani ni Andre Belotti na Jorginho mu gihe iz’u Bwongereza zahushijwe na Marcus Rashford, Jordan Sancho na Bukayo Saka.

U Butaliyani bwaherukaga kwegukana Igikombe cy’u Burayi mu 1968 mu gihe ari ku nshuro ya 10 bwakinaga iri rushanwa.

Bwongereza bwaherukaga gukina umukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye mu 1966 ubwo bwegukanaga Igikombe cy’Isi bwakiriye, bwatangiye neza muri uyu mukino wa nyuma wa EURO, bufungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Luke Shaw ku munota wa kabiri, ku mupira wahinduwe na Kieran Trippier.

  • Niyomugabo Albert
  • 12/07/2021
  • Hashize 3 years