Euro 2016: France yasezereye Iceland iyitsinze imvura y’ibitego – “Reba amafoto”

  • admin
  • 04/07/2016
  • Hashize 8 years

Umukino usoza imikino ya kimwe cya kane kirangiza mu irushanwa ry’igikombe gihuza ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, wahuzaga France na Iceland warumbutsemo ibitego 5-2.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Ubufaransa bufite impamba y’ibitego 4-0, ibitego byinjiwe na Olivier Giroud wafunguye izamu ku munota wa 12, igitego cya kabiri kinjiye ku munota wa 20 gitsinzwe na Paul Pogba, igitego cya gatatu kinjiye ku munota wa 43 na Dimitri Payet, nyuma y’iminota ibiri gusa Antoine Griezmann yinjiza igitego cya kane. Amakipe yombi ajya ku ruhuka France yizeye itike ya kimwe cya kabiri kirangiza nyuma yiyo mpamba y’ibitego.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Iceland yagarutse yisubiyeho ishaka kwishyura, iza no kubona igitego ku munota wa 56 gitsinzwe na Kolbeinn Sigthorsson, nyuma y’iminota itatu gusa Olivier Giroud yatsindiye France igitego cya 5. Umutoza wa France, Didier Deschamps yahise akuramo Giroud wakinaga uyu mukino afite ikarita y’umuhondo, umutoza yirindaga ko yabona ikarita ya kabiri yamubuza kuzakina umukino wa kimwe cya kabiri kirangiza bazakina n’Ubudage.

Niko byaje no kugenda ku mukinnyi Koscielny wasimbuwe na Mangala, ku munota wa 84 ikipe ya Iceland yinjije igitego cya kabiri gitsinzwe na Birkir Bjarnason, umukino urangira ari ibitego 5-2, Iceland urugendo rwayo rurangirira aha nyuma yaho yari yatunguranye ubwo yasezereraga ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.




Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/07/2016
  • Hashize 8 years