Euro 2016: Christiano Ronaldo n’ikipe ye Portugal bageze ku mukino wa nyuma

  • admin
  • 07/07/2016
  • Hashize 8 years

Umukino wa kimwe cya kabiri mu irushanwa rihuza ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, usize ikipe ya Portugal ikatishije ikipe yo kuzakina umukino wa nyuma (final) nyuma yo gutsinda Wales ibitego 2-0.

Mu gice cya mbere ikipe ya Wales yatangiye ishakisha uburyo yabona igitego, Portugal nayo ikanyuzamo igasatira izamu, amakipe yombi yaragije igice cya mbere nta kipe ibashije kubona igitego. Mu gice cya kabiri ikipe ya Portugal yaje bigaragara yuko yari imaze kumva inama z’umutoza wayo ku munota wa 50 Cristiano Ronaldo yinjije igitego cya mbere, nyuma y’iminota 3 gusa atanga na pase yavuyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nani. Wales yakoze ibishoboka byose ngo irebe ko yakwishyura ibyo bitego, umuzamu wa Portugal ababera ibamba.

Umukinnyi Bale wagerageje kujya atera mu izamu rya Portugal, umukino warangiye Portugal itsinze Wales ibitego 2-0. Ihita ibona itike zo kuzakina umukino wa nyuma uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 10/07/2016, izahura n’ikipe iza kwitwara neza hagati ya France na Germany.



Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/07/2016
  • Hashize 8 years