Ethiopia:Perezida Kagame yatemberejwe igice gisa neza na Special Economic Zone yo mu Rwanda [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 25/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Ethiopia, yatemberejwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Dr. Abiy Ahmed ahahariwe inganda.

Igitangaje kuri iki gice cyo muri Ethiopia cyahariwe inganda, ni uko gisa neza n’icyo u Rwanda rwashyizeho kizwi nka “Special Economic Zone.”

Iki gice kiswe Hawassa Industrial Park cyashyizweho kugira ngo kizatange imirimo igera ku bihumbi 60 ku baturage ba Ethiopia ndetse kinabashe kwinjiriza iki gihugu amadevize abarirwa muri miliyari imwe y’amadolari ya Amerika.

Kugeza ubu iki gice gikorerwamo n’inganda n’ibigo mpuzamahanga bigera kuri 18, byose bikora imyunda.

Perezida Kagame yageze muri Ethiopie mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 24 Gicurasi 2018, yakiriwe na Minisitiri Dr Abiy Ahmed uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu aho babanje kugirana ibiganiro hanyuma akamutembereza muri icyo gice cyahariwe inganda kitwa Hawassa Industrial Park .



Perezida Kagame ari gutemberezwa mu gice cy’inganda cya Hawassa Industrial Park

Special Economic Zone ya Kigali



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/05/2018
  • Hashize 6 years