Ethiopia:Perezida Kagame yatanze imikoro ine ku bayobozi bakuru baturutse imihanda yose

  • admin
  • 09/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yahaye imikoro abayobozi batandukanye bitabiriye inama Addis Ababa muri Ethiopia, iyo mikoro ikubiye mu gutangiza gahunda nshya igamije kongera ubushobozi bushyirwa mu bikorwa by’ubuvuzi bukagera kuri bose.

Iyi nama yiga uko ibikorwa by’ubuvuzi byagera kuri bose ku mugabane wa Afurika, yahurije hamwe Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’imiryango ikora mu bijyanye n’ubuzima.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye ubu butumire, aba barimo Minisitiri w’Intebe wa Norvege, Erna Solberg, wakoze ibilometero byinshi, n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres.

Ubwo yagarukaga ku kongera ubushobozi mu bikorwa by’ubuvuzi, Perezida Kagame, yavuze ko gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuzima bw’abaturage byagize ingaruka nziza ku mugabane wa Afurika, gusa avuga ko hari byinshi byo gukora.

Yagize ati “Reka mbahe iyi mikoro ine, icya mbere za leta zigomba kwemera kandi zikaba ziteguye gushyira ubushobozi mu bikorwa by’ubuvuzi.

Ikimenyetso cyiza cy’ibi ni ibimaze kugerwaho twakoze bigamije gufasha mu bikorwa by’ubuvuzi mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gushishikariza gushyira ubushobozi n’ubufatanye bw’ikigega cy’amahoro (Peace Fund), nitwe tugomba kuba aba mbere mu gutanga umusanzu mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage bacu.”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri, tuzabona umusaruro mwiza mu gihe tuzaba dukoreye hamwe nk’umugabane, dufite byinshi byo kwigira ku bandi baturusha, nka gahunda y’ubuvuzi kuri bose n’ubwisungane mu kwivuza.

Icya gatatu ni uko dukeneye gukomeza kugendera ku byakozwe hashyirwa ubushobozi bukenewe mu kugera ku cyerekezo cy’ubuvuzi bigendanye na gahunda ya 2063 ndetse na gahunda z’iterambere rirambye, niyo mpamvu gahunda yashyizweho na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ari ngombwa.”

Umukuru w’Igihugu icya nyuma yavuze “Ni uko abikorera aribo rufunguzo kugira ngo ibi bigerweho, akamaro kabo karenze kwishyura umusoro gusa, dukeneye kubona abikorera bashora imari cyane mu bikorwa by’ubuvuzi ku mugabane wa Afurika bakaba abatanga izi serivisi.”

Perezida Kagame yavuze ko bikwiye ko ibigo byajya bireba ko abakozi babyo bafite ubuzima bwiza kandi bagerwaho na serivizi zo kwivuza, ibi ngo bizatuma za leta zishyira imbaraga ku batishoboye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko gushyira ubushobozi mu bikorwa by’ubuzima ku mugabane wa Afurika, byatumye hari byinshi byagezweho, ariko ko hakiri byinshi byo gukora ari yo mpamvu inama yabaye ari ingirakamaro.


Perezida Kagame umuyobozi wa AU yahuye na António Guterres umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye
Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/02/2019
  • Hashize 5 years