Ethiopia:Impanuka y’indege yavaga Addis Ababa ijya Nairobi yahitanye abantu bose ntihasigara n’uwo kubara inkuru

  • admin
  • 10/03/2019
  • Hashize 5 years

Kuri iki Cyumweru mu gitondo indege ya komanyi ya Ethiopian Airlines yakoze impaunuka ubwo yavaga mu mujyi wa Addis Ababa yerekeza mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi abari bayirimo bose uko ari 157 ntihasigara n’uwo kubara inkuru.

Iyi ndege yo mubwoko bwa Boeing 737-800 MAX yari irimo abagenzi 149 n’abakozi bayo 8 yahanukiye hafi y’umujyi wa Bishoftu, mu birometero hafi 65 mu majyepfo y’iburasirazuba bw’umujyi wa Addis Ababa.

Yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bole muri Addis Ababa ahagana saa 8h38 z’igitondo maze iburirwa irengero mu minota itandatu ikurikiraho.

Nyuma y’uko sosiyete yayo yohereje abakozi bayo ahabereye impanuka kugirango hamenyekane ababa bahasize ubuzima,abakomeretse cyangwa se abarokotse,basanze bose uko bari bayirimo 157 bitabye Imana.Abo baturukaga mu bihugu 33.

Umunyamakuru wa Al Jazeera witwa Catherine akorera i Nairobi ku kibuga cy’indege,yavuze ko bamwe mu bagenzi bari bayirimo bari abanyakenya,abaturuste mu bindi bihugu ndetse ngo birashoboka ko hari n’abadiplomate bari bagiye mu nama ikomeye y’umuryango mpuzamahanga wa LONI byari biteganyijwe ko izaba ku munsi w’ejo tariki 11 Werurwe.


Abagenzi bari ku kibuga cy’indege cya Nairobi bumvise iyo nkuru yincamugongo agahinda n’amarira birabataha

Harimo abagenzi bo muri Kenya 32,Abanyakanada 18,Abanya-Etiopia 9,Abashinwa 8,Abanyamerika 8,n’Abongereza 7,Abatariyani 8, Abanyamisiri 6,Abanyadenimarike 5,Abahinde 4 n’Abanyaslovakia 4.

Abanya-Otriche 3,Abanyaswedi 3,Abarusiya 3,Abanamaroke 2,Abana-Espanye 2,Abanyapolonye 2 n’Abanya-Isaraheri 2.

Harimo kandi buri mugenzi umwe wo mu bihugu nk’u Rwanda,Indoneziya,Ububiligi,Somalia, Norveje, Serbia, Togo, Mozambique, Rwanda, Sudan, Uganda na Yemen.

Abantu bane bari barimo bari bafite inzandiko z’inzira z’Amerika.

Ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Ethipia bikaba byahise bisohora itangazo ryihanganisha ababuriye ababo mu mpanuka y’iyi ndege.


Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800MAX ifitanye isano n’iyo mu bwoko bw’indege yo muri Indonesia yitwa Indonesian Lion yakoze impanuka umwaka ushize mu Ukwakira,nyuma y’iminota 13 ihagurutse ahitwa Jakarta igahitana abantu 189 bari bayirimo.

Impanuka iheruka yakozwe n’indege ya sosiyete ya Ethiopian Airlines ni Boeing 737-800 yarikiye mu kirere nyuma yo guhaguruka ivuye muri Libani mu mwaka wa 2010 aho yahitanye abantu 83 n’abakozi bayo 7.



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/03/2019
  • Hashize 5 years