Ethiopia:Abantu 25 baguye mu mvururu mu gace ka Sidama gashaka ubwigenga

  • admin
  • 22/07/2019
  • Hashize 5 years

Abantu bagera kuri 25 bapfiriye mu bikorwa byo gushyamirana hagati y’inzego z’umutekano n’impirimbanyi mu majyepfo ya Etiyopiya.

Abayobozi Abayobozi b’ibitaro bavuze ko inzego z’umutekano zarashe amasasu mu gihe cy’imyigaragambyo mu gace ka Sidama.

Impirimbanyi zo mu bwoko bwa Sidama zari ziteze gutangaza ubwigenge bwa leta yabo ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Bashinja guverinoma kunanirwa gukora kamarampaka nk’uko bari barabisezeranyije.

Sinama ni ubwoko bwa gatanu mu bwinshi muri Etiyopiya, bugize 4% by’abaturage bose. Amoko ane akomeye afite uduce tugabanyije hakurikijwe uko ubwoko bugabanyije muri Etiyopiya.

Amakuru ava mu mpirimbanyi n’imiryango itavuga rumwe na leta avuga imibare iri hejuru y’impfu zigera kuri 60, ariko umuyobozi w’agateganyo w’urwego rw’umutekano mu karere, Andinet Ashenafi, yatanze gasopo ku cyo yise ikabyankuru mu mibare.

Naho Andinet yemereye BBC News ducyesha iyi nkuru ko abantu bane bishwe mu mujyi wa Hawassa abandi 26 bagakomereka.

Abantu bo mu bundi bwoko nabo bishwe nyuma yo guterwa n’amatsinda y’abantu barubiye.

Itangazamakuru ryo mu gihugu rivuga ko abigaragambya bateye inzu abakerarugendo bararamo, bituma abakerarugendo 12 baherekezwa n’inzego z’umutekano.

Imiyoboro y’itumanaho rya interineti yarakaswe mu bice byo mu majyepfo y’igihugu kuva ku wa Kane, birimo n’umujyi ukomeye wa Hawassa.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/07/2019
  • Hashize 5 years