Ethiopia yafunguye umuyoboro wa 5G
Ikigo cya leta Ethio Telecom, gitanga serivisi z’itumanaho muri Etiyopiya, cyatangije umuyoboro wa 5G bituma Etiyopiya yiyongera mu bihugu bike bya Afurika, bikoresha ifi koranabuhanga.
Ngo uyu muyoboro uzaboneka ahantu hashyushye cyane mu murwa mukuru Addis Abeba, ndetse no mu gace gakikije icyicaro gikuru cya Ethio Telecom ndetse no ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bole, mbere yo kwagurwa kugira ngo kigere no mu bindi bice by’igihugu.
Umuyobozi mukuru wa Ethio Telecom, Frehiwot Tamru, yagize ati: “Serivisi yao 5G yatangirijwe ahantu hatoranijwe i Addis Abeba.”
Ati: “Mu mezi 12 ari imbere, tuzaba dufite imbuga za 5G zigera ku 150 i Addis Abeba no mu mijyi minini yo hanze y’umurwa mukuru.”
Imiyoboro y’ubucuruzi ya 5G yatangijwe mu bihugu 7 nka Botswana, Afurika y’Epfo, Seychelles, Maurice na Zimbabwe, ariko ikoranabuhanga rikomeje kuba ritaratera imbere mu bice binini bya Afurika.
Ikinyamakuru the EastAfrican cyagangaje ko Etiyopiya yishyuye hafi miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika sosiyete yo mu Bushinwa ya Huawei kugirango ikoreshe uwo umuyoboro.
Emmanuel Nshimiyimana/ Muhabura.rw